Ahagarariye ishami rya komisiyo ishinzwe gukurikirana ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere n’umwuka udahumanye. Atuye mu Murwa Mukuru wa Ukraine, Kyiv watewemo ibisasu byinshi kuva ingabo z’u Burusiya zatangiza intambara muri iki gihugu muri Gashyantare uyu mwaka.

Ni umubyeyi w’abana batatu wahungishije abo mu muryango we ariko we yiyemeza kuguma mu gihugu ku bw’inshingano agifitemo zo guhagararira rubanda rwamutoye.

Mu kiganiro cy’umwanya muto, yavuze bicye mu byerekeye intambara iri kubera mu gihugu cye, uko yahagurutse, impamvu zamusunikiye kwitabira inama ya 145 ya IPU i Kigali n’agaciro k’umwanzuro wamagana ibitero by’u Burusiya no kwigarurira uduce twa Ukraine, watowe na IPU kuri uyu wa Gatanu nimugoroba.

Byari bimeze bite uhaguruka muri Ukraine?

Ntibyari byoroshye guhaguruka n’indege uva muri Ukraine ngo uhite ukomerezaho urugendo kubera ko hashize amezi agera ku munani ibibuga by’indege bifunze kubera ubushotoranyi bw’u Burusiya, ntibyoroshye ko abasivile bakora ingendo zo mu kirere. Ni yo mpamvu twakoze urugendo rw’amasaha agera ku icumi n’imodoka kuva Kyiv kugera ku kibuga cy’indege kiri hafi muri Pologne aho twafatiye indege.

Kubera iki wumvaga ko ari iby’ingenzi kwitabira iyi nama?

Uretse kuba ndi mu itsinda rihagarariye Inteko Ishinga Amategeko ya Ukraine, ndi na Perezida wa Biro y’Ihuriro ry’abagore muri IPU; nubwo turi mu ntambara ariko ndacyafite izo nshingano.

Iki cyumweru cyarankomereye cyane kuko ku wa Mbere mu Mujyi wa Kyiv hafi y’aho ntuye habyutse haterwa ibisasu, ni nko muri metero 200 uvuye iwanjye.

Nubwo ibyo byarimo bigenda gutyo nagombaga kuyobora Ihuriro ry’abagore muri IPU, byabaye ngombwa ko nkurikirana ko abo mu muryango bameze neza hanyuma ntangira urugendo nitabira inama ahagombaga kuganirwa ku ngingo yerekeye iby’uburinganire.

Turashaka ko u Burusiya buhagarika kurasa abasivile ku buryo Ukraine kimwe n’ibindi bihugu ikomeza imigambi yo gushaka ibisubizo birambye by’ibibazo byugarije isi nko gushyira abagore mu nzego zifata ibyemezo, gushaka uko twakemura ibibazo biterwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kwinjiza urubyiruko mu nzego za politiki. Ibyo muri Ukraine dukeneye kubikora.

Ni iki cyahindutse ku mibereho yawe kuva igihe intambara yatangiriye?

Tumaze imyaka umunani mu ntambara, ubu tuvugana ndi umubyeyi w’abana batatu. Umukuru yari afite ukwezi kumwe mu 2013. Umuto ni umukobwa w’amezi 16 bavanywe muri Ukraine muri Werurwe nyuma y’aho intambara itangiriye bajyanwa mu kindi gihugu.

Njye nagumye muri Ukraine kugira ngo nkomeze gufasha abaturage bantoreye kubahagararira. Mfite kandi inshingano zo ku rwego mpuzamahanga muri iri huriro ry’abagize inteko zishinga amategeko. Ariko kuba narahungishije abana banjye bituma ntabasha kwishima nk’umubyeyi nk’uko byari bikwiye kuba bimeze.

Uko ni ko ubuzima bwanjye bwahindutse kandi sinshobora kubyinubira kubera ko mvugishije ukuri ndi umwe mu bagore bacye muri Ukraine bagize amahirwe kuko nibura inshuti zanjye zose, abo mu muryango wanjye bose baracyari bazima.

Ni gute twabona amakuru y’impamo ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine?

Iyi ntambara yaravuzwe cyane ku isi kubera ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga, kubera ikoranabuhanga isi ifite. Ariko amakuru tuyatanga neza kuko Umunya-Ukraine uwo ari we wese nubwo yaba atazi kwandika kuri izo mbuga abasha gutanga ubuhamya akavuga ibyamubayeho.

By’umwihariko dufite abantu bafite inshingano zo gutanga amakuru; dufite abantu batanga amakuru avuye ku rugamba ayo u Burusiya butabasha kuvuguruza. Ntabwo turi igihugu kimeze nk’icyo mu kinyejana cya 17, ikoranabuhanga rirahari, abantu batunze smartphones. Ibisasu biragwa muri Ukraine umusubirizo kandi biroroshye kumenya ko bituruka mu Burusiya, ibyo nta wabibeshyuza.

Ukraine yifuza iki kuri Afurika nk’umugabane udafite byinshi watanga?

Ntabwo twishimiye kuba turimo dusaba inkunga y’ibikoresho bya gisirikare ariko ni ibintu tugomba gukora mu rwego rwo gukiza amagara, kandi uretse inkunga mu bya gisirikare dukeneye n’inkunga ituma abantu bakomeza kubaho nko mu gihe cy’ubukonje kuko u Burusiya buri gusenya ibikorwaremezo by’ingenzi bitanga ingufu, barasenya station z’ibikomoka kuri peteroli n’ibindi by’ibanze bifasha abantu kubaho.

Dukeneye moteri zitanga amashanyarazi, ibyuma bishyushya amazi kugira ngo abasivile bakomeze kubaho. Dukeneye guterwa ingabo mu bitugu ngo tubashe kwigarurira uduce u Burusiya bwafashe, dukeneye kubona ubushobozi bwo kwirukana u Burusiya ku butaka bwacu.

Dukeneye kubona uko tujyana ku isoko umusaruro kubera ko nubwo intambara ihari ibikorwa by’ubuhinzi bw’ibinyampeke byarakomeje, abahinzi babashije gusarura toni miliyoni 16 z’ibinyampeke byiteguwe kugurishwa hirya no hino ku isi ariko u Burusiya bukabitambamira bufunga ibyambu by’ingenzi n’imihanda y’ingenzi.

Afurika rero ifite byinshi yatanga. Ukraine ibona ibihugu bya Afurika nk’abafatanyabikorwa bakomeye. Turashaka ko ubufatanye bwa Ukraine n’ibindi bice by’isi burushaho gutera intambwe harimo n’umugabane wa Afurika. Mu gihe cy’amatora ku myanzuro iba yafashwe n’Inteko y’Umuryango w’Abibumbye cyangwa muri IPU nk’uko byagenze ubwo hatorwaga umwanzuro wamagana u Burusiya muri Ukraine no kwiyomekaho uturere twa Ukraine, Afurika isabwa gushyigikira Ukraine.

Twifuza ko u Burusiya buzavanwa mu Muryango w’Abibumbye. Ubwo bufatanye ni bwo Ukraine ishaka kuri Afurika. U Burusiya buve mu kanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi kubera ko bwakoze ibinyuranyije n’amahame mpuzamahanga abuza ibyo kwiyomekaho ibice by’ikindi gihugu.

Twizeye ko Afurika izakomeza kudushyigikira mu rugamba rwo guharanira amahoro, demokarasi, iterambere n’umutekano birambye twifuza kugarura mu gihugu.

Umwanzuro watowe n'Inteko ya 145 ya IPU uvuze iki?

Uyu mwanzuro usobanuye ikintu gikomeye, ni ubwa kabiri Inteko ya IPU yamagana ubushotoranyi bw’u Burusiya. Ntibyari byarigeze bibaho mbere.

Ikindi uyu muryango wagiye ugira uruhare mu gufasha ibihugu kwishima mu gihe cyose wafataga imyanzuro yo kwamagana ubushotoranyi bw’ibihugu ku bindi. Ibihugu byose biri mu muryango wa IPU bifite inshingano zo kwamagana ubushotoranyi mu guharanira amahoro arambye ku rwego mpuzamahanga.

Ibi ni byo abagize iyi Nteko ya IPU bakoze kandi nizeye ko imyanzuro nk’iyi yamagana ibitero by’u Burusiya no kwiyomekaho ibice bya Ukraine izagira uruhare mu gutuma intambara ihagarara, ibyaha mpuzamahanga bihagarara.

Kandi u Burusiya buzakomeza kugarukwaho kugeza igihe hakorwa ibikwiye ngo intambara irangire. Hamwe no gufata ibyemezo nk’ibi IPU itanze ubutumwa bukomeye ku bindi bihugu byahungabanye mu bya demokarasi no ku butegetsi n’abayobozi b’abanyagitugu bibwira ko ibyaha bakora batazabibazwa nyamara Umuryango Mpuzamahanga ntuzakomeza kurebera ibibi bikorwa. Umwanzuro nk’uyu ubumbatiye ubutumwa n’umusanzu ukomeye kuri demokarasi.

Lesia Volodymyrivna Vasylenko (wa kabiri ibumoso) hamwe na bamwe mu bagize itsinda ry'abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Ukraine bitabiriye inama ya 145 ya IPU mu Rwanda nyuma gato y'itorwa ry'umwanzuro wamagana ibitero by'u Burusiya muri Ukraine no kwiyomekaho uturere tune tw'iki gihugu
Lesia Volodymyrivna Vasylenko (wa kabiri ibumoso) hamwe na bamwe mu bagize itsinda ry'abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Ukraine bitabiriye inama ya 145 ya IPU mu Rwanda nyuma gato y'itorwa ry'umwanzuro wamagana ibitero by'u Burusiya muri Ukraine no kwiyomekaho uturere tune tw'iki gihugu