Ibi aba bakiliya babigarutseho kuri uyu wa 9 Ukwakira, ubwo iyi banki yasozaga icyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya bayo cyatangiye ku wa 5 Ukwakira. Ni icyumweru cyasojwe abayobozi b’iyi banki bajya mu mashami yayo atandukanye yo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali ndetse bagenera abakiliya bahasanze impano.
Mu mashami y’iyi banki yasuwe harimo iryo mu Mujyi wa Kigali rwagati mu nyubako ya CHIC n’irya Remera, aho abakiliya basanze bahawe impano zirimo, imitaka n’imipira yo kwambara.
Ni igikorwa cyashimishije aba bakiliya cyane ko cyaje kiyongera mu bindi byinshi baboneye muri iki cyumweru birimo na serivisi nziza.
Umwe mu bakiliya ba Cogebanque wakiriye impano ubwo yari ku ishami rya Chic, witwa Ntabara John, yavuze ko yishimiye uburyo iyi banki ibafata n’uburyo idahwema kubereka ko bari kumwe.
Ati “Cogebanque idufata neza cyane, reba kuba baduhaye izi mpano ni ibintu byiza kandi bishimishije byerekana ko ikunda abakiliya bayo, mbega twishimye.”
Aya mashimwe Ntabara ayasangiye na Minani Hamza, umaze imyaka umunani akorana n’iyi banki.
Yagize ati “Ndashimira ubuyobozi bwa banki buba bwadutekerejeho ndetse bukaduha impano , kuko ntabwo ari henshi babishyira mu bikorwa ni ibyagaciro kuba batugeneye izi mpano.”
Kimwe no muri CHIC ubwo abakozi ba Cogebanque bageraga ku ishami rya Remera bakiranywe urugwiro ndetse abakiliya bahasanze babashimira ibyiza bakomeje kubagezaho.
Sindayigaya Jean Marie, uri mu bakiliya bahawe impano nyuma yo kubasanga muri iri shami rya Remera yavuze ko gukorana na Cogebanque bitagira uko bisa.
Ati “Ni iby’agaciro cyane kuba batugeneye izi mpano kuko bigaragaza ko baba bitaye ku bakiliya babo, kandi usibye n’izi mpano na serivise duhabwa muri Cogebanque turazishimira, ubona ko banki yita ku bantu natwe tukayiyumvamo.”
Usibye abakiliya bahawe impano, iyi banki yageneye na bamwe mu bakozi bayo impano nk’izahawe abakiliya mu rwego rwo kubashimira kuri serivisi nziza batanze mu nshingano zabo zitandukanye.
Aba bakozi nabo bavuze ko bashimishijwe no kuba aribo batoranyijwe mu bandi bagashimirwa serivise nziza batanga ngo bibongerera imbaraga mu kazi kabo.
Umukozi muri serivise ishinzwe kwishyurana hagati y’amabanki, muri Cogebanque, Makuza Patrick yavuze ko yishimiye kuba yagenewe impano. Ati “Kuba natoranyijwe mu bakozi ngahabwa impano binteye ishema kuba Cogebanque izirikana imirimo nkora.”
Aime Uwamahoro, ushinzwe kwakira abakiliya nawe yavuze ko yishimiye kuba banki yamutekerejeho. Ati “Biranshimishije cyane kuba banki yaranyuzwe n’imirimo nkora bakangenera iri shimwe.”
Cogebanque ivuga ko bikwiye kugera igihe ngo banki yereke abakiliya bayo ko ibitayeho ndetse ko bikwiye ko icyi cyumweru cyahariwe abakiliya kibaho kuko gituma barushaho gushyikirana n’abakiliya babo.
Umuyobozi ushinzwe imikoranire ya banki n’abakiliya muri Cogebanque wari unahagarariye umuyobozi w’iyi banki muri iki gikorwa, Mukabanana Theonestine yavuze ko nubwo ari mu bihe bibi by’icyorezo Covid-19 badakwiye gutererana abakiliya babo.
Ati “Iyo ari mu cyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya turushaho kubaha serivise nziza. Ni muri urwo rwego twagiye mu mashami yacu atandukanye dushimira abakiliya bacu ubufatanye ndetse n’imikoranire myiza. Mbere ya Covid-19 twajyaga tubakorera iminsi mikuru ariko kuko turi mu bihe bibi twahisemo kubagenera impano zitandukanye kugira turusheho kwirinda ariko n’abakiliya bacu tubanezeze.”
Mukabanana, kandi yashimiye abakozi bahembwe kubwa serivisi nziza batanze ndetse abasaba gukomerazaho.
Cogebanque ni Banki Nyarwanda imaze imyaka isaga 20 itanga serivisi z’imari, ifite amashami 28 n’ibyuma bya ATM 36 bishobora kubikurizwaho, aba-agents barenga 600 ni bo bayifasha gutanga serivisi zitandukanye zirimo izo kubitsa no kubikuza.





























Amafoto: Kwizera Emmanuel
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!