00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishusho y’Urubuga IGIHE igiye guhindurwa, ibyifuzo by’abasomyi byatekerejweho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 December 2016 saa 05:39
Yasuwe :

Urubuga IGIHE.com rugiye guhindura ishusho yarwo ku basomyi, hagamijwe ko rurushaho kunogera abarusura hanitawe ku byo bakeneye.

Imisusire y’urubuga IGIHE yavuguruwe mu rwego rwo kurubashisha kurushaho korohera no kunogera abarusura. Byongeye, rujyanye n’imiterere igezweho y’imbuga za internet. Igeragezwa ryarwo nirirangira rugashyirwa ku mugaragaro, ruzaba rusomeka neza bijyanye n’igikoresho cy’ikoranabuhanga uri kwifashisha urusura, aho twavuga laptop, telefone, phablet, tablet n’ibindi. Ishusho nshya ya IGIHE ikugaragarira ifite ingano ijyanye n’uko igikoresho ukoresha kingana, ibyo bita mu Cyongereza "website responsiveness".

Imigaragarire y’urubuga yagiye ivugururwa mu myaka ishize, harimo nko mu 2009 (yavuguruwe kabiri), mu 2010 no mu 2011, IGIHE ikaba yongeye kuvugururwa mu 2016.

IGIHE.com ni agashami k’ikigo IGIHE Ltd, ikaba urubuga rwa mbere mu Rwanda rugeza ku basomyi aho bari hose, amakuru acukumbuye muri politiki, imikino, ubucuruzi, ubumenyi, ahugura, imyidagaduro n’ayandi mu ndimi eshatu zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.

Kuva mu myaka irindwi ishize kugeza magingo aya IGIHE.com iza ku isonga mu bitangazamakuru bikorera kuri internet mu gusurwa no kwifashishwa na benshi mu gihugu no hanze yacyo, hagendewe ku bipimo bigaragazwa na kompanyi z’Abanyamerika Alexa na Google. Imikorere myiza ihoraho y’uru rubuga yatumye abarusura bazamuka bagera kuri 60 000 ku munsi, bishimangira icyizere rufitiwe n’abasomyi barwo.

Ibishya usanga kuri uru rubuga ruvuguruwe

1. Ibiri ku rubuga biragaragara neza

Isura nshya yarwo irugaragaza rwagutse kandi ibiriho bitondekanyije ku buryo bigufasha guhita ubona icyiciro cy’inkuru wifuza gusoma. Ubu buryo kandi bufasha abakeneye kwamamaza kuri internet kuko byorohereza abasomyi kubona amakuru yose abumbiye ku habanza harwo [homepage].

2. Gusangiza abandi ibyo usoma

Ishusho nshya y’urubuga kandi yorohereza abasomyi gusangiza [Share] inshuti inkuru ziri ku rubuga, mu buryo bworoshye.

3. Abakozi

Ishusho nshya y’urubuga kandi ifite ipaji yagenewe kwerekana ibirebana n’abanyamakuru ba IGIHE, inkuru banditse n’imyirondoro. Buri munyamakuru kandi ubasha kubona aderesi ze ku mbuga nkoranyambaga.

​Kuri ubu, gusura ishusho nshya ya IGIHE biri gushoboka gusa ukoresheje laptop, desktop na tablets. Niba uri gukoresha kimwe muri ibyo bikoresho, Kanda hano wihere ijisho isura nshya y’urubuga IGIHE.com..

Ushobora gutanga igitekerezo ku byanozwa kurushaho ukinyujije ku rubuga rwacu rwa Twitter wifashishije @Igihe cyangwa ku ipaji yacu ya Facebook.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages