Ni icyemezo cyafashwe n’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri yiga ku ngamba zo gukomeza kwirinda icyorezo cya coronavirus.
Gukomorera moto n’ingendo ni umwe mu myanzuro washimishije benshi by’umwihariko moto zitwara abagenzi zari zimaze iminsi 74 cyo kimwe n’ingendo zihuza intara bibujijwe.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu abamotari b’inkwakuzi bari bageze mu mihanda i Kigali batangiye gutwara abagenzi, urujya n’uruza rw’abagenzi muri gare ya Nyabugogo n’izindi gare narwo rwiyongereye.
Muri gare zitandukanye n’ahaparika moto, uburyo bw’isuku bugamije gukomeza kwirinda coronavirus bwari bwateganyijwe, nk’amazi yo gukaraba intoki, imiti yica udukoko n’ibindi.
Umunyamakuru wa IGIHE ufata amafoto, Niyonzima Moïse yazindukiye mu bice bitandukanye bya Kigali, afata amafoto agaragaza uko byari byifashe.
Kanda hano ubone amafoto menshi



















TANGA IGITEKEREZO