IGIHE yatembereye Nyabugogo kuri iki Cyumweru, isanga hamwe na hamwe hagiye harengerwa n’amazi, abakora isuku bari gusibura kugira ngo inzira zongere zibe nyabagendwa.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko kuva tariki 11 kugeza ku wa 20 Mata 2020, biteganyijwe ko imvura iziyongera ugereranyije n’iyaguye mu minsi 10 ya mbere ya Mata.

Inzego zishinzwe ubutabazi zasabye abaturage kwigengesera muri ibi bihe, birinda ikintu cyose cyateza ibiza.

Kubera ibyondo byari biri kuri iyi sitasiyo ya lisansi, imirimo yari yahagaze kuko imodoka zitari kubona uko ziparika

Umuhanda wegereye ruhurura ya Mpazi i Nyabugogo wangiritse

Iyi nzu iri muri gare ya Nyabugogo yari yuzuyemo amazi, abakora isuku bazindutse bayadaha

Muri iyi gare niho himuriwe by'agateganyo ibikorwa byo kuranguza imyaka ariko kuri iki Cyumweru nta bantu bari bahari

Umuhanda uva Nyabugogo ugana ku Kinamba wari wuzuyemo ibyondo, abakora isuku bazindutse babikuramo

Hasukurwaga mu marembo yinjira muri Gare ya Nyabugogo

Ibyondo byari byinshi mu mihanda ya Nyabugogo

Icyapa muri Gare ya Nyabugogo cyaguye kubera imvura ivanze n'umuyaga

Ifoto igaragaza igice cyo haruguru muri Gare ya Nyabugogo, ahagana ku Kimisagara. Yafashwe kuri iki Cyumweru

Amatafari yo ku muhanda yagiye yangizwa n'imvura, yakusanyijwe ashyirwa ku ruhande

Imihanda yangiritse cyane kubera imvura imaze iminsi igwa

Ruhurura imena amazi mu Mugezi wa Nyabugogo yari yuzuye kubera imvura yaguye mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Mata 2020

Abashinzwe isuku bazindutse basukura ibice imvura yangije

Mu marembo yinjira muri gare hari hari ibyondo kubera imvura

Amafoto: Niyonzima Moses