00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel: Perezida Kagame yabonanye na Perezida Peres Shimon

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 20 June 2013 saa 05:25
Yasuwe :

Ku munsi wa nyuma y’uruzinduko yari arimo mu gihugu cya Israel, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we Shimon Peres, aho baganiriye ku ngingo zitandukanye, zirimo ubutwererane bw’ibihugu byombi.
Perezida Kagame ubwo yaganiraga na mugenzi we wa Israel kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kamena 2013, yavuze ko u Rwanda na Israel bifite amateka amwe y’akahise, ndetse n’uburyo byabashije kuyavamo.
“Igihe cyacu cyahuse cyari kigizwe n’ibizazane, nk’uko mubizi nta kintu twahindura (…)

Ku munsi wa nyuma y’uruzinduko yari arimo mu gihugu cya Israel, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we Shimon Peres, aho baganiriye ku ngingo zitandukanye, zirimo ubutwererane bw’ibihugu byombi.

Perezida Kagame ubwo yaganiraga na mugenzi we wa Israel kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kamena 2013, yavuze ko u Rwanda na Israel bifite amateka amwe y’akahise, ndetse n’uburyo byabashije kuyavamo.

“Igihe cyacu cyahuse cyari kigizwe n’ibizazane, nk’uko mubizi nta kintu twahindura ku byahise, ariko dushobora gukora byose ngo dutegure ahazaza”. Ibi ni ibyatangajwe na Pezida Kagame.

Perezida Peres nawe yahaye ikaze mugenzi we w’u Rwanda, ndetse anamubwira ibyo igihugu ke kifuza gushyiramo ingufu mu gushimangira umubano n’u Rwanda.

Yagize ati “Twishimiye uruzinduko rwanyu. Dushishikajwe no gukorana n’igihugu cyanyu ndetse n’abaturage banyu”.

Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, aho baganiriye ku byo ibihugu byombi byagiranamo ubufatanye mu nzego z’ubuhinzi, ingufu ndetse n’uburezi.

Kuri uyu wa Gatatu Kandi Perezida Kagame n’umufasha we bitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo kuri Bill Clinton wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari mu nama ngaruka mwaka ya gatanu itegurwa na Perezida wa Israel.

Mu ijamborye ry’ikaze , Perezida Clinton yavuzeko hakenewe ko habaho kureba ibihuza abantu kurusha ibibatanya. Ndetse avuga ku Rwanda nk’igihugu ntangarugero n’imiyoborere ntangarugero ya Perezida Kagame.

President Clinton yavuze kandi ko n’ubwo ibyabaye nta somo byasigiye abantu, kuko hakomeje kubaho kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Yagize ati ”Nta gisubizo gihamye, ariko dufite inshingano zo gukomeza gusomanura mu guharanira ko bimenwa n’abandi”.

Si ku nshuro ya mbere Perezida Kagame yitabira iyi nama itegurwa n’Umukuru w’Igihugu cya Isiraheli kuko yaherukaga kuyitabira mu mwaka wa 2008, mu byigirwamo harimo politiki mpuzamahanga, ubukungu, ibidukikije, umuco, uburezi, itangazamakuru rishingiye kuri internet n’ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages