00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel yakuye u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu bifite abaturage babujijwe kuyinjiramo kubera Ebola

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 15 June 2026 saa 08:56
Yasuwe :

Israel yatangaje ko yakuye u Rwanda na Kenya ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo babujijwe kuyinjiramo, kubera impungenge zari zatewe n’icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri Afurika y’Iburasirazuba.

Icyemezo cyo gukuraho izi ngamba cyatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ya Israel kuri uyu wa 15 Kamena 2026, igaragaza ko nyuma y’isuzuma ryakozwe hafashwe umwanzuro wo gukura u Rwanda na Kenya kuri urwo rutonde.

Itangazo ryashyizwe hanze n’iyo minisiteri rigira riti “Twishimiye gutangaza ko Minisiteri y’Ubuzima ya Israel yafashe icyemezo cyo gukura Kenya n’u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu byari byarafatiwe ingamba z’agateganyo zo kubuza abaturage babyo kwinjira muri Israel kubera Ebola.”

Ku itariki 10 Kamena 2026 ni bwo Israel yari yahagaritse by’agateganyo ingendo z’indege ziturutse mu bihugu bya Kenya, u Rwanda, Uganda, Sudani y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abantu bari basuye ibyo bihugu kandi mu minsi 21 yari ishize na bo ntibari bemerewe kwinjira muri Israel.

Amasosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere yo muri ibyo bihugu yari yasabwe na Israel kujya abanza kugenzura ingendo z’abagenzi bose mbere yo kubemerera gutega indege.

Icyakora abaturage ba Israel n’abahatuye byemewe n’amategeko bo ntibarebwaga n’izo ngamba.

Izi ngamba zavugaga kandi ko umunyamahanga wese wageze cyangwa wabaye muri kimwe muri ibyo bihugu mu minsi 21 mbere y’urugendo agomba kwangirwa gutega indege ijya muri Israel, hatitawe ku bwenegihugu bwe cyangwa igihugu atuyemo.

Icyo cyemezo cyari cyakuruye umwuka mubi muri Kenya, aho Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Korir Sing’oei, yacyinubiye avuga ko kidafite ishingiro kuko igihugu cye kitigeze kigaragaramo Ebola.

Korir, ubwo Kenya yari imaze gukurirwaho izo ngamba, yavuze ko ari intambwe nziza mu mubano hagati y’ibihugu byombi kandi ko babyakiriye neza.

Nubwo bimeze bityo, inzego z’ubuzima mu bihugu byo mu Karere birimo n’u Rwanda zikomeje gukaza ingamba zo gukurikirana no gukumira Ebola.

Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo iri gufatirwa izo ngamba yatangajwe bwa mbere muri RDC tariki ya 15 Gicurasi 2026, ndetse kugeza ku itariki ya 13 Kamena 2026, abamaze kuyandura bari bageze kuri 782 barimo 181 bapfuye muri icyo gihugu.

Ni mu gihe muri Uganda abamaze kuyandura ari 19, barimo babiri yahitanye, ariko nta kindi gihugu cyo mu Karere biremezwa ko hagaragaye abarwayi bayo cyangwa ngo kigire abo ihitana.

Israel yakuye u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu bifite abaturage babujijwe kuyinjiramo kubera Ebola

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages