Ni we ushinzwe ibijyanye n’itumanaho mu biro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu nshingano ze zikomeye harimo gufasha ubutegetsi bw’iki gihugu kuyobya uburari ku bibera muri iki gihugu ariko byaramunaniye gufata ikinyoma ngo acyambike umwambaro w’ukuri.
Uko biri kose ariko inshingano ze arazishimiye kuko zihuye n’uwo asanzwe ari we kuko azwiho ubuhemu.
Icya mbere ni uko kugira ngo amenyekane vuba muri politiki ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yinjiye mu ishyaka ry’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Adolphe Muzito akajya mu rugo rwe akurikiyeyo umukobwa we baje no gushakana.
Muzito yamwishimiye nk’umukwe ufite icyerekezo akamufasha nk’ugamije kubakira umukobwa we ariko akiva mu nshingano za Minisitiri w’Intebe, Muyaya yahise amwereka igihandure.
Yabinyujije mu gushinga ishyaka riciriritse ryamuhuje na ’Union Sacrée’ rya Tshisekedi ahahurira na none n’undi mukobwa w’umwe mu bakomeye bo ku ruhande rwa Tshisekedi umugira inkundwakazi ku nyungu ze.
Nguko uko inshingano Muyaya yahawe kandi yishimiye zihuye neza n’imiterere kamere ye.
Yigira nk’umuntu ufite umuhate mu byo akora nyamara aba afite ibyo abundarayeho kimwe n’abandi banyepolitiki benshi muri RDC nyamara ibye biri mu mayirabiri: ese azakomeza inzira imuganisha ku nyungu ze bwite cyangwa azahitamo guharanira inyungu rusange?



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!