00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gutora abajyanama b’uturere bizahinduka: Itegeko ngenga rigenga amatora rigiye kuvugururwa

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 19 March 2026 saa 07:12
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rivugurura itegeko ngenga rigenga amatora aho uburyo abajyanama b’uturere n’Umujyi wa Kigali batorwagamo bugiye guhinduka.

Itegeko ngenga rigenga amatora ryashyizweho mu 2019, rimaze kuvugururwa inshuro eshatu, rikaba rigiye kuvugururwa ku nshuro ya kane.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yabwiye Abadepite ko iri tegeko rigiye kuvugururwa hagamijwe kunoza imigendekere y’amatora mu bihe biri imbere cyane cyane ay’inzego z’ibanze ategerejwe.

Muri uyu mushinga w’Itegeko ngenga hateganyijwe ko amatora y’Abajyanama rusange umunani ku rwego rw’Akarere akorwa mu buryo buziguye.

Bitewe n’imiterere y’Inama Njyanama yahindutse ubu abajyanama rusange b’Akarere bakaba ari umunani, yerekanye ko kubatora mu buryo buziguye bizatuma abaturage bose batuye Akarere badasiragizwa mu matora, ahubwo bagahagararirwa n’abo bitoreye bagize inteko itora.

Muri uyu mushinga kandi inteko zitora abayobozi b’inzego z’ibanze ku rwego rw’Akarere n’urw’Umujyi wa Kigali zakuwemo hateganywa ko zizajya zigenwa n’Iteka rya Perezida, hagamijwe ko itegeko ngenga ritavugururwa buri gihe bibaye ngombwa ko abagize inteko itora bahinduka uko hagize igihinduka mu miterere n’imikorere y’inzego z’ibanze.

Ku bijyanye no guhindura inteko itora, Depite Mukabalisa Germaine, yabajije niba bidashobora kuba imbogamizi cyane ko abaturage bataba bazi ibizaba bikubiye mu iteka.

Hari zimwe mu ngingo zakuwemo kuko wasangaga zivuguruzanya n’andi mategeko.

Minisitiri Habimana Dominique yasobanuye ko nubwo itegeko ngenga rigenga amatora rikunze kuvugururwa cyane mu bihe amatora yegereje, kuri iyi nshuro bigiye gukorwa ku buryo burambye.

Ati “Ni byo itegeko ngenga ryagize amavugurura menshi, kimwe mu byifujwe mu ivugurura riheruka ni uko mu gihe haba habaye ivugurura twahuriza hamwe amavugurura yose akaba itegeko rimwe aho kugira ngo dukomeze kugira amavugurura atandukanye.

Yakomeje ati “Hari impinduka zibaho, mu gihe bibaye ntabwo guhindura itegeko byakabaye ikibazo, gusa twizera ko uko twarikoze ubu ngubu nta zindi mpinduka nyinshi zizabaho.”

Depite Kanyange Phoibe yabajije niba iteka rya Perezida rigenwa muri iryo tegeko riri gutegurwa, Minisitiri Habimana asobanura ko rigeze kure ku buryo itegeko niryemezwa na ryo rizahita risohoka.

Ati “Iteka rya Perezida rero umushinga waryo warateguwe, umeze neza, ku buryo ritazakererwa gusohoka mu gihe itegeko ngenga rigenga amatora rizaba rimaze kwemezwa. Ndabasezeranya rwose ko ritazakererwa.”

Inteko Ishinga Amategeko yemeje ishingiro ry’uwo mushinga, uhita woherezwa muri Komisiyo kugira ngo izawige neza ingingo ku yindi mbere y’uko itegeko rihindurwa.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique, yashyikirije umushinga w'itegeko ngenga rigenga amatora ku Nteko Ishinga Amategeko
Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Kazarwa Gerturde ni we wayoboye Inteko Rusange
Inteko Ishinga Amategeko yohereje umushinga w'itegeko ngenga rigenga amatora muri Komisiyo kugira ngo risuzumwe ingingo ku yindi
Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'Itegeko ngenga rigenga amatora rigiye kuvugururwa
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana yari kumwe na Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Oda Gasinzigwa n'Umunyamanga Nshingwabikorwa wayo, Musabyimana Jean Claude

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages