Ni itsinda rya 19 rigiye gusimbura iryari rihasanzwe. Ryakiriwe i Kigali kuri uyu wa Gatanu.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuzima muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Zuberi Muvunyi, yavuze ko amatsinda 18 ya mbere y’abaganga b’Abashinwe mu Rwanda, amaze kunyuramo abaganga basaga 200.
Yavuze ko umusanzu wabo mu buvuzi usobanuye byinshi ku mubano w’ibihugu byombi kandi wanagize impinduka mu bikorwa remezo, uburezi n’izindi nkingi z’iterambere, bijyanye n’ibyo abanyarwanda bakeneye.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Xing Yuchun, yavuze ko bagize uruhare mu guha icyerekezo urwego rw’ubuzima ku bitaro bya Masaka n’ibya Kibungo bakoragaho.
Umuyobozi w’ibitaro bya Kibungo, William Namanya, yavuze ko itsinda ry’abashinwa ryabafashije kwita ku barwayi no guhugura abaganga, bikazana impinduka mu mitangire ya serivisi z’ubuzima baha abanyarwanda.
Ibiro ntaramakuru by’abashinwa, Xinhua, byatangaje ko kuva mu 1982, u Bushinwa butangiye kohereza mu Rwanda inzobere z’abaganga, bamaze kuvura abanyarwanda ibihumbi 800, barimo abasaga ibihumbi 26 bavuwe babazwe.



















TANGA IGITEKEREZO