Ni izamuka rinini ku buryo bikomeje gutyo bishobora kugira ingaruka kuri gahunda yo kugabanya umubare w’abatekesha inkwi n’amakara, byangiza ibidukikije.
Abakoresha gaz yo guteka binubira ihindagurika n’izamuka rihanitse ry’ibiciro, ibintu bavuga ko bibabuza kugira ubushake bwo gushishikazwa no kuyikoresha.
Gasanganwa Felix akoresha gaz mu gutunganya amafunguro muri Restaurant. Yavuze ko nubwo imworohereza akazi abangamirwa n’izamuka rya hato na hato ry’ibiciro.
Ati "Ni byo gaz ni nziza rwose kandi kuyikoresha bitwihutishiriza imitangire ya serivisi, ariko ikibazo tubonamo ibiciro biracyari hejuru. Kugira ngo umuntu abone gaz usanga bimuhenda cyane. Iyi ni nayo mpamvu mbona benshi bagihitamo gukoresha imbabura.”
Tuyizere Claudine yavuze ko gaz ari nziza ariko igabanyirijwe ibiciro byafasha benshi.
Ati “Mu byukuri gaz ni nziza. Nkunda ko iyo ntegura amafunguro yanjye usanga mu gikoni hari isuku. Icyo nasaba ni uko igiciro cyagabanywa byatuma n’abantu benshi barushaho kuyitabira, niba ikilo kiri kugura 1000 Frw byibuze kikagura 600 Frw nta wakongera gukoresha amakara.”
Si abaturage gusa kuko n’abayicuruza bagaruka ku ihindagurika ry’ibiciro bituma batakarizwa icyizere n’abaturage.
Nshimiyumukiza Fidel acuruza gazi mu mujyi wa Kigali yagize ati “Ikintu nifuza ko bahindura ni uko ibiciro bitahindagurika bya hato na hato. Nk’ubu hari igihe ujya kurangura ugasanga ku ishyiga hazamutseho nk’ibihumbi bitanu bigatuma natwe nitujya gucuruza tuzamura ibiciro bityo abaturage bakadutera icyizere”.
Ushinzwe ingufu, amazi n’isuku muri RURA, Mutware Alexis yabwiye IGIHE ko ihindagurika ry’ibiciro rigenwa n’isoko mpuzamahanga.
Ati “Ubundi ibiciro bya gaz bigenwa n’isoko. Iriya gaz itekeshwa ni kimwe mu bikomoka kuri peteroli, rero aho tuyikura nibo bagena ibiciro. Iyo ibiciro bihindutse bituma natwe bihinduka.”
Yakomoje ku bahendwa n’amacupa ya gazi n’ibindi bikoresho biyiherekeza avuga ko bikiri ikibazo, ariko ko Leta ifite gahunda yo gufasha abantu bakoroherezwa kuyabona.
Ati “Turabizi ko ari cyo kibazo gusa Leta ifite gahunda yo gufasha abaturage mu kuborohereza kubona ibyo bikoresho biherekeza gazi. Nk’icyo Leta yabanje gukora yakuyeho umusoro ku binjiza amacupa ya gaz.”
Biteganyijwe ko mu 2024 Abanyarwanda bazaba bagikoresha inkwi n’amakara bazaba bangana na 42% bavuye kuri 79% .
Ibi kugira ngo bigerweho hazakoreshwa uburyo butandukanye burimo gukoresha rondereza zigabanya ingano y’ibicanwa, gukoresha ibicanwa bikomoka ku bimera bibanje gutunganywa, gutekesha amashanyarazi, gaz ndetse n’ibindi



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!