00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iyo ababyeyi batanye, abana bo birabica cyane- Antoine Cardinal Kambanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 29 April 2026 saa 09:55
Yasuwe :

Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yagaragaje ko gatanya mu muryango zigira ingaruka ku bana cyane, kandi ari kimwe mu bibazo byugarije umuryango nyarwanda gikwiye gushakirwa umuti.

Yabigarutseho ku wa 28 Mata 2026, nama yiga ku bibazo biri mu muryango nyarwanda n’uburyo hashyirwa imbaraga mu kubikemura.

Antoine Cardinal Kambanda yerekanye ko bimwe mu bibazo umuryango ufite harimo amakimbirane yo mu ngo hari n’aho ageza ku kwicana, ugasanga umuntu yiyiciye uwo bashakanye cyangwa bagatandukana.

Ati “Umuryango ni wo gicumbi cy’umuco n’uburere bwiza nyamara muri iki gihe ufite ibibazo byinshi mu babyeyi no ku bana. Bimwe mu bibazo bigaragara cyane cyane harimo ibishingiye ku mibanire mibi. Usanga amakimbirane n’ihohoterwa ari byinshi, rimwe na rimwe bikarangira habayeho za gatanya ndetse bikaba bibabaje hari n’aho usanga umuntu avutsa ubuzima uwo bashakanye. Biba bibabaje cyane.”

Yavuze ko za gatanya uretse kwangiza umuryango n’abana usanga babipfiramo cyane kuko ubuzima bwabo bugizwe n’ubumwe bw’urukundo rw’ababyeyi bombi.

Ati “Iyo ababyeyi batanye, abana bo birabica cyane kuko umwana aba akunda se na nyina kandi akabakunda bari hamwe. Ni imbuto y’urwo rukundo, ubuzima bwe bugizwe n’ubwo bumwe bw’urukundo. Iyo rero ruhungabanye na we biramuhungabanya, biramwica.”

Yakomeje agaragaza ko abana usanga bari mu mihanda, abenshi baba bafite imiryango ariko ugasanga irimo amakimbirane atuma bahitamo guhunga imiryango bakajya kwibera ku mihanda.

Ati “Bariya bana tubona ba mayibobo, 90% ntabwo ari impfubyi, ni abana bafite ababyeyi ariko babaye ibitambo by’ingo zasenyutse.”

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yagaragaje ko mu miryango 2629 yahawe gatanya mu 2025 muri 4.479 yari yayisabye, 41,1% bakaba bari bamaranye imyaka itageze ku 10 babana, mu gihe ingo 18 gusa mu zahawe gatanya ari zo zari zimaranye igihe kirenze imyaka 45.

Iyi raporo igaragaza ko gatanya zatanzwe n’inkiko mu 2025 zikanandikwa muri sisiteme ziganjemo iz’abantu bari bamaranye imyaka iri hagati y’itanu n’icyenda, kuko abari muri icyo cyiciro ari 693. Abatandukanye bamaranye imyaka ine cyangwa munsi yayo bari 545.

Abatandukanye bamaranye hagati y’imyaka 10 na 14 ni 530 mu gihe abari bamaranye imyaka hagati ya 15 na 19 bahawe gatanya mu 2025 ari 445.

Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yagaragaje ko gatanya mu muryango zigira ingaruka ku bana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages