00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iyo umudepite yeguye mu Rwanda hakurikiraho iki?

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 19 June 2026 saa 09:10
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko iherutse gutangaza ko Icyitegetse Venuste wari Umudepite yandikiye Perezida w’Umutwe w’Abadepite amumenyesha ubwegure bwe ku mpamvu ze bwite.

Nubwo hatatangajwe impamvu zatumye Depite Icyitegetse Venuste yegura kuri uwo mwanya yari agiye kumaramo imyaka ibiri, hakomeje kwibazwa uko bizagenda mu kumusimbuza.

Itegeko Ngenga n° 002/2026.OL ryo ku wa 25/05/2026 rigenga amatora, riheruka gusohorwa mu igazeti ya Leta riteganya ibigomba gukurikizwa mu gusimbuza umudepite weguye mu nshingano ze.

Ingingo ya 89 na 90 z’iryo tegeko zerekana inzira zikurikizwa ku mudepite weguye mu nshingano ze.

Nk’iya 89 igaruka ku iyegura ry’umudepite uri ku ilisiti y’umutwe wa politiki cyangwa iy’ishyirahamwe ry’imitwe ya politiki.

Ni ukuvuga abadepite bahagarariye amashyaka yabo cyangwa imitwe ya Politiki yishyize hamwe.

Icyo gihe rero iyo Umudepite avuye mu murimo we, asimburwa hakurikijwe uko abakandida
bakurikirana ku ilisiti, umwanya we ugahabwa ukurikiyeho ku ilisiti yatoreweho akarangiza igihe cya manda gisigaye iyo kirengeje umwaka umwe.

Icyakora, iyo hari impamvu zituma bitubahirizwa, umutwe wa politiki cyangwa ishyirahamwe ry’imitwe ya politiki ryandikira Komisiyo risobanura iyo mpamvu mu gihe kitarenze iminsi itanu ibarwa uhereye ku munsi uwo Mudepite yaviriye mu murimo.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite amenyesha Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ubwegure bw’uwo mudepite, na yo ikazatangaza uwamusimbuye mu gihe kitarenze iminsi irindwi.

Icyakora iyo ari umutwe wa Politiki umwe cyangwa benshi mu Badepite beguye kandi nta musimbura uri ku ilisiti, hakoreshwa andi matora yo gusimbura Abadepite beguye mu gihe kitarenze iminsi 90 ibarwa uhereye ku munsi Komisiyo yabimenyesherejweho. Icyo gihe imitwe ya Politiki cyangwa abakandida bigenga baba bemerewe kwiyamamaza kuri uwo mwanya.

Ingingo ya 90 yo ivuga ku mudepite weguye utari kuri lisiti y’umutwe wa Politiki ni ukuvuga umudepite winjiye mu Nteko ahagarariye icyiciro runaka nk’urubyiruko, abafite ubumuga cyangwa abagore.

Icyo gihe ntabwo uwo mudepite aba ari kuri lisiti y’umutwe wa Politiki runaka kuko aba yarinjiye mu Nteko anyuze mu cyiciro runaka.

Mu gihe Umudepite utari ku ilisiti y’umutwe wa politiki cyangwa iy’ishyirahamwe ry’imitwe ya politiki avuye mu murimo igihe cya manda gisigaye kirenze umwaka umwe, Komisiyo, imaze kubimenyeshwa na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, ikoresha itora ryo kumusimbura mu gihe kitarenze iminsi 90 ibarwa uhereye ku munsi Komisiyo yabimenyesherejweho.

Umudepite utowe arangiza igice cyari gisigaye kuri manda y’uwo asimbuye.

Bitewe n’uko Icyitegetse Venuste yari yinjiye mu Nteko atorewe mu cyiciro cy’urubyiruko, ubwo hazakurikizwa ingingo ya 90, hagakorwa amatora yo kumusimbuza.

Umudepite uzatorerwa kumusimbura, azakora izo nshingano mu gihe cy’imyaka itatu n’iminsi mike byari bisigaye ngo manda y’Abadepite irangire.

Umudepite uhagarariye urubyiruko, atorwa n’Inteko igizwe n’abagize komite nyobozi y’Inama y’Igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’Akarere no ku rwego rw’Igihugu.

Ku rundi ruhande ariko mu badepite bazatorwa n’abaturage muri rusange hamaze gutangwa kandidatire ku badepite bigenga 13 barimo umugore umwe n’abandi bakiri urubyiruko.

Umutwe w'Abadepite ugirwa n'abadepite 80

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages