00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jali: Ijerekani y’amazi iragura 250

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 20 June 2013 saa 06:18
Yasuwe :

Abaturage batuye mu Kagari ka Muko Umurenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, bakomeje kubaho mu buzima butagira amazi, kubona amazi bikaba bisaba umugabo bigasiba undi, dore ko kugeza ubu ijerekani imwe igura amafaranga 250 y’u Rwanda.
Abaturage batuye uyu murenge baganiriye na IGIHE, bavuga ko iyo ubonye amazi yuzuye ijerekani ku munsi litilo 20 uba wagize amahirwe.
Kugirango iyi jerekani igere mu rugo bihagarara amafaranga 250 ku munsi, kandi imiryango yose ikaba itabasha kubona aya (…)

Abaturage batuye mu Kagari ka Muko Umurenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, bakomeje kubaho mu buzima butagira amazi, kubona amazi bikaba bisaba umugabo bigasiba undi, dore ko kugeza ubu ijerekani imwe igura amafaranga 250 y’u Rwanda.

Abaturage batuye uyu murenge baganiriye na IGIHE, bavuga ko iyo ubonye amazi yuzuye ijerekani ku munsi litilo 20 uba wagize amahirwe.

Kugirango iyi jerekani igere mu rugo bihagarara amafaranga 250 ku munsi, kandi imiryango yose ikaba itabasha kubona aya mafaranga.

Nkuko Ntibagarama Jean Pierre yabitangarije IGIHE ngo aya mazi agura amafaranga 250 ngo si amazi meza, kuko ari amazi avomwa mu bizenga, kandi kenshi na kenshi ngo aya mazi aba yuzuyemo imisundwe n’utundi dukoko dutandukanye iyo uyavomye wirinda kuyashyira aho abana bayabona kuko bashobora kuyarengeraho bakayanywa akaba yabamerera nabi.

Ntabwo ari amazi gusa kuko aba baturage batuye Akagari ka Muko Umurenge wa Jali batagira n’umuriro, bakaba basaba Leta kubibuka kugirango nabo bagane iterambere nk’abaturage batuye Umurwa Mukuru w’u Rwanda Kigali.

Mu kiganiro n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Wungirije ushinzwe ubukungu Munara Jean Claude yavuze ko uyu mwaka iki kibazo kigomba kuba cyarangiye. Ati “Gukwirakwiza amazi mu Murenge wa Jali biri mu mihigo Akarere ka Gasabo kihaye muri uyu mwaka wa 2013. Twabanje gukangurira abaturage gutura neza ubu ikigiye gukurikiraho ni ukubaha amazi ndetse n’umuriro.”

Akarere ka Gasabo kagize 60% by’ubuso bugize Umujyi wa Kigali, kakaba kagizwe n’imirenge 15.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages