00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jasiri yerekeje amaso ku kuzamura ba rwiyemezamirimo bo mu cyaro

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 19 November 2022 saa 11:37
Yasuwe :

Mu muhango wo gusoza Inama Mpuzamahanga ihuza ba rwiyemezamirimo (Global Entrepreneurship Week, GEW), hemejwe ko hagiye gushyirwamo imbaraga mu kubaka ubufatanye na ba rwiyemezamirimo bo mu cyaro ku buryo mu nama itaha bazaba bagize umubare munini cyane ko ariho imirimo myinshi iherereye.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2022, aho wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi n’Ishoramari muri MINICOM, Tonny Kajangwe ndetse n’Ushinzwe gusesengura ibijyanye n’ubucuruzi muri MINICT, Angelos Munezero.

Witabiriwe kandi n’Umuyobozi Mukuru wa Allan & Gill Gray Foundation, inafite Jasiri mu nshingano, Anthony Farr, Umuyobozi Mukuru wa Jasiri, Aline Kabanda ndetse na ba rwiyemezamirimo baturutse mu bihugu bitandukanye.

Iyi nama imaze icyumweru ibera i Kigali , yakiriwe n’Ikigo giteza imbere ibijyanye no kwihangira imirimo binyuze muri porogaramu zitandukanye cyizwi nka Jasiri, aho hateguwe ibiganiro bitandukanye mu kurebera hamwe uko urwego rw’ubucuruzi no guhanga udushya byatezwa imbere hubakiwe ku bufatanye.

Inama y’uyu mwaka yari ifite insanganyamatsiko igaruka ku kubaka ubufatanye buhamye mu bijyanye no kwihangira imirimo binyuze mu guhana amakuru y’aho byashobotse ndetse no gutera inkunga ba rwiyemezamirimo bakizamuka.

Umuyobozi Mukuru wa Jasiri, Aline Kabanda yavuze ko yizeye ko mu nama y’umwaka utaha, yiteguye kubona ba rwiyemezamirimo bakorera mu bice byo hanze ya Kigali ku bwinshi mu kugaragaza umumaro bafitiye abaturage binyuze mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Ati "Bakora imirimo ikomeye yo guhangana n’ibibazo abaturage bahura na byo, nizeye ko mu mwaka utaha bazaba na bo bahari ku bwinshi kugira ngo twubake ubufatanye mu guteza imbere ubucuruzi no kwihangira imirimo."

Yavuze ko iyi nama yari ingirakamaro kuko yahuje inzego zitandukanye bityo buri wese akaba asabwa gushyira mu bikorwa inshingano ze kugira ngo urwego rw’ubucuruzi rutumbagire ku rugero rwifuzwa.

Iki ni icyifuzo ahuriyeho na rwiyemezamirimo watangije ikigo EcoArt Ltd, ikora ibijyanye no gutunganya ibikoresho bya pulasitiki bikongera gukoreshwa, Patience Shumbusho, ushimira Jasiri kuri iyi nama yakiriye ariko agasaba ko ibi bikorwa byakwagurwa bikajyanwa no mu byaro.

Ati "Hano mu Mujyi wa Kigali dukora amafaranga tukubaka amazu tukubaka ibikorwaremezo, ariko mu cyaro barahinga tukabaha amafaranga bakatuzanira ibiryo. Ibi bikorwa nibibageraho umusaruro uzaba mwinshi natwe tubibone ku buryo bworoshye."

Rwiyemezamirimo waturutse muri Afurika y’Epfo, Phumlani Nkotwana yavuze ko kugira ngo ubu bufatanye mu butere imbere ba rwiyemezamirimo bagakwiriye gukorana na politiki za Leta zashyizeho zigamije guteza imbere ubucuruzi no guhanga udushya.

Ati "Birashimishije ko u Rwanda rwamaze kubona uburyo bwihariye bwo guhindura no guteza imbere ubufatanye, bityo ubucuruzi bukagera ku rugero rwifuzwa, gusa biratangaje kubona ibindi bihugu bya Afurika bitabikora nk’uko."

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi n’Ishoramari mu muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Tonny Kajangwe yavuze ko iyi Minisiteri ikorana cyane na ba rwiyemezamirimo ndetse intego yayo ari ukuzamura uru rwego binyuze muri gahunda zitandukanye ishyiraho.

Ati "MINICOM igerageza gushyiraho uburyo bwinshi bwo kuzamura ba rwiyemezamirimo, mu 2020 twatangije uburyo uru rwego rukwiriye gukora ndetse n’uko ibigo bikwiriye gufatanya hatibagiwe n’abo mu burezi kuko na bo bagira uruhare runini mu mukuzamura ubucuruzi."

Kajangwe yavuze ko u Rwanda rurajwe ishinga no guteza imbere urwego rw’ubucuruzi binyuze mu guhanga udushya aho rushaka kuba umwihariko ku ruhando mpuzamahanga ari na yo mpamvu rugerageza gufasha abari muri uru rwego kugira ngo bigerweho.

Kubona ububasha ku masoko ya Leta ku buryo buhagije ni imwe mu mbogamizi nyamukuru ba rwiyemezamirimo bato bari guhura na yo mu guhanga udushya dukemura ibibazo abaturage na byo, binyuze mu mirimo akora.

Umuyobozi ushinzwe gusesengura ibijyanye n’ubucuruzi muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Munezero Angelos, yavuze ko mu gukemura ibi bibazo, bari gukorana n’inzego zitandukanye zirimo na Minisiteri y’Imari kugira ngo n’ibitari ibigo bya Leta bigire ububasha kuri ayo masoko bityo urwego rurusheho kuzamuka.

Umuyobozi Mukuru wa Allan & Gill Gray Foundation, inafite Jasiri mu nshingano, Anthony Farr yashimiye Jasiri yakiriye iyi nama mu gihe cy’icyumweru mu kurebera hamwe icyakorwa mu kuzamura ihangwa ry’imirimo, ashimangira ko byerekanye ko u Rwanda ari urugero rwiza rw’ibishoboka bijyanye n’intego rwihaye.

Inama Mpuzamahanga ihuza ba rwiyemezamirimo batandukanye imaze icyumweru iteraniye mu Rwanda
Ni ibiganiro byagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ubufatanye mu bucuruzi bushingiye ku guhanga udushya
Umuyobozi Mukuru wa Jasiri, Aline Kabanda yavuze ko yizeye ko mu nama y'umwaka utaha, yiteguye kubona ba rwiyemezamirimo bakorera mu bice byo hanze ya Kigali ku bwinshi
Umuyobozi Mukuru wa Allan & Gill Gray Foundation, inafite Jasiri mu nshingano, Anthony Farr yashimiye Jasiri yakiriye iyi nama
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi n'Ishoramari mu muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM), Tonny Kajangwe yavuze ko iyi Minisiteri ikorana cyane na ba rwiyemezamirimo ndetse intego yayo ari ukuzamura uru rwego binyuze muri gahunda zitandukanye ishyiraho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages