00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kabacuzi: Imirimo ivunanye ku bana yavugutiwe umuti

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 14 June 2013 saa 12:06
Yasuwe :

Sendika y’abakozi igamije kurwanya imirimo ivunanye ikoreshwa abana ku bufatanye n’ababyeyi bo mu murenge wa Kabacuzi, akarere ka Muhanga, mu kwizihiza umunsi wo Kurwanya imirimo ikoreshwa abana, hatangijwe ishuri rifasha abana bari barataye ishuri.
Ku itariki ya 12 Kamena ikigo SIPETRA cyashinzwe na Sendika y’abakozi, gifasha abana bataye ishuri kwiga imyuga irimo gusudira no kubaka mu rwego rwo kubarinda imirimo ivunanye, aho umwana asimbura umubyeyi mu kazi, gukora imirimo ikomeye yo mu (…)

Sendika y’abakozi igamije kurwanya imirimo ivunanye ikoreshwa abana ku bufatanye n’ababyeyi bo mu murenge wa Kabacuzi, akarere ka Muhanga, mu kwizihiza umunsi wo Kurwanya imirimo ikoreshwa abana, hatangijwe ishuri rifasha abana bari barataye ishuri.

Ku itariki ya 12 Kamena ikigo SIPETRA cyashinzwe na Sendika y’abakozi, gifasha abana bataye ishuri kwiga imyuga irimo gusudira no kubaka mu rwego rwo kubarinda imirimo ivunanye, aho umwana asimbura umubyeyi mu kazi, gukora imirimo ikomeye yo mu rugo, gukoreshwa uburaya, kwinjizwa mu gisirikare n’ibindi.

Bizimana Alphonse, Perezida wa SIPETRA atangaza ko mu murenge wa Kabacuzi bahafashiriza abana bagera kuri 85. Hari abari mu mashuri abanza 50 n’abo mu yisumbuye na 35 bari baranze ishuri bagaruwe bakigishwa kubaka no gusudira. Agira ati “bigishwa kugira ngo bazabe abafundi basanzwe, bagire umwuga uzababeshaho. Twifuza ko ikibazo cy’abana bata ishuri kirangira noneho mu minsi iri imbere hakazakirwa abandi bakeneye kwiga imyuga ariko atari abataye ishuri.”

Bizimana akomeza avuga ko muri Kabacuzi haboneka abana bakora mu bisimu mu gucukura amabuye y’agaciro, na ho mu tundi turere bakaboneka mu mirima y’icyayi n’umuceri aho ababyeyi bapatana gucunga imirima bakoherezamo abana. Yasobanuye ko i Kigali baboneka mu bucuruzi bwa telefoni no gucuruza ibivuye mu maduka bita “Devise”.

Avuga ko mu bushakashatsi bwakozwe, bwerekanye ko hagati ya 15 na 20% mu bigo bya Rutongo, Butare na Ngoma abana bata ishuri kandi impamvu ari uko bajya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Mu rwego rwo gukemura ikibazo burundu inzego z’ibanze n’abarimu barahuguwe mu kurengera uburenganzira bw’umwana bityo imirimo mibi ikoreshwa abana ibe yakwirindwa.

Rutegesha Gaspard, umuyobozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Kabacuzi asobanura ko impamvu yo guta ishuri ku bana ari uko muri kariya karere habonekamo amabuye y’agaciro. Arashimira SIPETRA kubera ko yabafashije kugarura abana bari barataye ishuri, ikaba yaranabazaniye ishuri ry’imyuga ritabaga mu murenge wa Kabacuzi. Yavuze kandi ko ingamba zafashwe bityo ababyeyi basibya ishuri abana cyangwa bakabakuramo bazajya babihanirwa by’intangarugero.

Dusengimana Lydivine umwe mu bana bafashwa na SIPETRA avuga ko yari yaragiye i Kigali gukora akazi k’ubuyaya ariko yagarutse mu muryango asubira mu ishuri aho yiga mu mwaka wa 2 wisumbuye (9 years). Lydivine avuga ko mu buyaya habamo ibibazo byinshi birimo akazi kagoranye k’amasaha menshi, ubundi abana b’abakobwa bakaba bagushwa mu bishuko byo gusambanywa na ba shebuja.

Umubyeyi uhagarariye abandi bari bafite abana bataye ishuri, Mukaruhunga Agatha, asobanura ko nyuma y’aho atandukaniye n’uwo bashakanye umwana we yagiye kurerwa na nyirasenge, aho yafashwe nabi akoreshwa imirimo ivunanye. Yishimira ko umwana we yashoboye gusubira mu ishuri akaba yizeye ko ejo hazaza ku mwana we ari heza.

Uyu munsi wizihijwe ku itariki ya 12 Kamena ubwo hazirikanwa kurwanya gukoresha abana imirimo ivunanye, uwo munsi ukaba ubusanzwe bajyaga bawukomatanya n’umunsi w’Umwana w’Umunyafurika wizihizwa kuwa 16 Kamena.

Abana bitwaye neza barahembwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages