00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kabuga: Hashinzwe ikigo cyita ku bafite indwara zidakira

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 10 June 2013 saa 10:03
Yasuwe :

Gushaka imibereho, kujya mu masomo nyuma y’akazi ni bimwe mu bituma abantu benshi mu Rwanda cyane cyane mu mujyi wa Kigali usanga bahuze. Ibyo bituma ababyeyi bamwe na bamwe batabona umwanya wo gukurikirana abana babo, byagera ku bafite abarwayi mu rugo kubakurikirana bikaba ingorabahizi. Abakozi bo mu rugo na bo baba bafite byinshi bibareba ku buryo batabona uko bita kuri abo bafite indwara z’akarande.
Mu rwego rwo gufasha ababana n’indwara zidakira barembeye mu miryango cyane cyane mu (…)

Gushaka imibereho, kujya mu masomo nyuma y’akazi ni bimwe mu bituma abantu benshi mu Rwanda cyane cyane mu mujyi wa Kigali usanga bahuze. Ibyo bituma ababyeyi bamwe na bamwe batabona umwanya wo gukurikirana abana babo, byagera ku bafite abarwayi mu rugo kubakurikirana bikaba ingorabahizi. Abakozi bo mu rugo na bo baba bafite byinshi bibareba ku buryo batabona uko bita kuri abo bafite indwara z’akarande.

Mu rwego rwo gufasha ababana n’indwara zidakira barembeye mu miryango cyane cyane mu mujyi wa Kigali, Ababikira b’Abamalayika (Soeurs des Anges) bo muri Paruwasi ya Kabuga bashinze ikigo gifasha ababana n’indwara zidakira.

Kugira ngo icyo kigo gishobore gukora neza ni uko abagomba kwita ku barwayi bahabwa ubumenyi bw’ibanze, Ababikira b’Abamalayika batanze amahugurwa ajyanye no kwita ku barwayi babana n’indwar zidakira.

Sr Barbara Pustulka ushinzwe icyo kigo mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko bagize igitekerezo cyo gushing icyo kigo kubera ko basanze abantu bafite indwara zidakira bakeneye kwitabwaho bidasanzwe, ku bufatanye n’Abapadiri b’Abapaloti bashing icyo kigo i Kabuga mu murenge wa Rusororo.

Sr Barbara agira ati “Ubufasha bw’uburwayi budakira bugamije kugabanya ububabare bw’umurwayi n’ibibushamikiyeho. Umurwayi ni we ugomba kuvuga ubufasha akeneye, afite uburenganzira bwo gufashwa kandi mu buryo bwiza. Agomba guhabwa na none ibimufitiye akamaro ku mubiri, Roho n’imibanire ye n’abandi.” Sr Barbara akomeza asaba abita ku barwayi kubaha icyubahiro bakwiye, ko agomba gufatwa nk’umuntu kugeza arangije ubuzima bwe ku Isi.

Dr Sebatunzi Osee Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibagabaga ashimira Ababikira b’Abamalayika bakoze igikorwa cy’urukundo bubatse ikigo cyita ku babana n’indwara zidakira. Agira ati “Nti muri mwenyine kuko Minisiteri y’ubuzima yashyize muri gahunda zayo kwita ku barwayi babana n’indwara zidakira. Namwe rero izababa hafi. Ibitaro bya Kibagabaga na byo bizabana namwe umunsi ku munsi, haba mu kujya inama no gushaka uburyo ikigo cyakomeza gutera imbere.”

Dr Sebatunzi akomeza avuga ko n’ubwo hari gahunda yo gukurikirana no kwita ku barwayi barwayi indwara zidakira mu ngo, haracyari imbogamizi ko mu miryango hari abatabona ababitaho. Kwita ku barwayi nk’abo byatangiriye mu bitaro bya Kibagabaga nk’ibitaro by’icyitegererezo muri iyo gahunda.

Amahugurwa ku gukurikirana abarwayi babana n’uburwayi budakira yatanzwe na Dr Ntizimira Christian inzobere mu kwita no gukurikirana abo barwayi. Ikigo kigiye gutangirana umuganga umwe w’inzobere, abaforomo batandatu, ukurikirana ibibazo by’abarwayi umwe n’inzobere mu bibazo byo mu mutwe. Ikigo gifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 20.

Sr Barbara Pustulka, Dr Osée Sebatunzi na Dr Christian Ntizimira
Bamwe mu bakurikiranye amahugurwa
Abakurikiranye amahugurwa yo kwita ku barwayi babana n'indwara zidakira bahawe inyemezabumenyi
Abarwayi bazajya baba mu kigo bitabwaho n'ababishinzwe kugeza basoje urugendo rw'ubuzima bwabo ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages