00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paul Kagame yijeje ab’i Kayonza ubufatanye mu kubaka umujyi wabo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 7 July 2024 saa 05:51
Yasuwe :

Umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu akaba na Chairman wawo, Paul Kagame, yijeje ’abaturanyi be’ mu karere ka Kayonza ko azabafasha kubaka umujyi wabo.

Ibi yabivugiye mu gikorwa cyo kwiyamamaza kuri uyu wa 7 Nyakanga 2024 kuri site ya Kayonza yahuriyemo abo muri aka karere, aba Rwamagana, Ngoma na Gatsibo.

Kagame afite urwuri ruherereye mu karere ka Kayonza, ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi. Ibyo abaturage bo muri aka karere babishingiyeho bagaragaza ko batewe ishema no kuba ari umuturanyi wabo.

Yagize ati “Maze rero bantu ba Kayonza, erega nyine byavuzwe turi abaturanyi. Ibyo tumaze kugeraho ni byinshi, ndavuga FPR, aho ibereye hano mu gihugu mu myaka 30, ibyo tumaze kunyuramo, ingorane, byose twabinyuzemo neza, tugeze aheza, tugeze kure kubera mwebwe.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi yabwiye abateraniye kuri site ya Kayonza ko yari abakumbuye, abamenyesha ko bazakomeza kwifatanya nk’Abanyarwanda ndetse nk’abaturanyi, bubake uyu mujyi.

Ati “Iyi Kayonza rero mureba iri ahantu heza ndetse tuzafatanya nk’abaturanyi, tugende tuyubaka [...] tugomba gukora twese hamwe, byinshi tuzageraho bizaba bishimishije. Rero ndishimye rwose, kuza kubasaba ngo mutore FPR ariko twari tunakumburanye, twari tumaze igihe tudahura. Hashize igihe kinini cyane.”

Abaturage bamubwiye ko ntacyo azababurana, asubiza ati “Nta na kimwe, kandi nanjye ntacyo muzamburana. Ikidashobotse uyu munsi kizashoboka ejo.”

Umukandida w’umuryango FPR-Inkotanyi yabwiye abaturage ko kubayobora ntako bisa, kubera ko bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Ati “Abayobozi babaho, ahantu hose uhasanga abayobozi ariko kubayobora mwe ntako bisa. Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa pe! Kuyobora FPR ntako bisa rwose.”

Ashingiye ku kuba Abanyarwanda barihanganiye kunyura mu ngorane, bagatanga umusanzu mu iterambere mu myaka 30 ishize, yagaragaje ko hari icyizere cyo kugera kuri byinshi mu gihe kiri imbere.

Kagame yabwiye abaturage ko kugira ngo abantu bagere kuri byiza byinshi, babanje kubaka umutekano, asobanura ko ubu bari mu nzira yo kubaka politiki ireba Abanyarwanda bose, nta n’umwe usigaye inyuma.

Kuri site ya Kayonza hateraniye abaturage barenga 280.000. Kagame yagaragaje ko ashingiye kuri ubu bwitabire ndetse n’ubwo yabonye ku zindi site hirya no hino mu gihugu kuva yatangira kwiyamamaza tariki ya 22 Kamena 2024, afite icyizere cyo gutsinda abandi bakandida babiri biyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Ati “Politiki nk’iyo ni cyo FPR bivuze. Ejo bundi ibyo tuzakora ku itariki 15, by’itora, ni ugutora FPR, ni ugutora umukandida wayo, ni ugutora umutekano, ni ugutora imiyoborere myiza, ni ugutora amajyambere. Mbese murabizi, gutora bivuze guhitamo. Ubwo rero itariki 15 ni ejo bundi kandi ni kera ariko ubwo turi hano tumeze dutya, njye ndabona n’amatora yararangiye.”

Ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu biri kugendana n’ibyo kwamamaza abakandida ku myanya y’abadepite. Bizarangira ku wa 13 Nyakanga, hakurikireho amatora azaba ku wa 14 ku Banyarwanda baba mu mahanga, azaba ku wa 15 ku baba mu Rwanda ndetse n’azaba ku wa 16 Nyakanga 2024 ku bakandida biyamamariza kuba abadepite mu byiciro byihariye.

Paul Kagame yabwiye abateraniye kuri site ya Kayonza ko kubayobora ntako bisa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages