00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza nazo zitabiriye amarushanwa y’ibiganiro-mpaka

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 16 September 2013 saa 08:17
Yasuwe :

Kaminuza n’amashuri makuru umunani (8) byatsindiye itike yo gukomeza mu cyiciro kibanziriza icya nyuma mu marushanwa y’ibiganiro mpaka ku nsanganyamatsiko yo kwihangira umurimo yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Nzeli 2013 akabera mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (KIST).
Amashuri yabashije gukomeza ni Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, SFB, Akilah Institute of Women, KIE, KIM, Mt Kenya University KIST na ISAE yakomeje kubera umwaka ushize ariyo yabaye iya mbere muri aya (…)

Kaminuza n’amashuri makuru umunani (8) byatsindiye itike yo gukomeza mu cyiciro kibanziriza icya nyuma mu marushanwa y’ibiganiro mpaka ku nsanganyamatsiko yo kwihangira umurimo yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Nzeli 2013 akabera mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (KIST).

Bamwe mu banyeshuri bo muri za Kaminuza n'Amashuri makuru bungurana ibitekerezo ku biganiro mpaka

Amashuri yabashije gukomeza ni Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, SFB, Akilah Institute of Women, KIE, KIM, Mt Kenya University KIST na ISAE yakomeje kubera umwaka ushize ariyo yabaye iya mbere muri aya marushanwa.

Nyuma yo kurushanwa Dieudonne Ishimwe umuyobozi wa Rwanda inspiration itegura aya marushanwa yahise aha ikaze mu mahugurwa azahabwa ababashije gukomeza.

Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya Mr Prince Kid mu buhanzi, umuyobozi wa Rwanda Inspiration back up Ltd

Yagize ati: “Turi gutegura amahugurwa aho muzatyaza ubumenyi ku bijyanye n’ibiganiro-mpaka ndetse mukanahura n’Abayobozi bakuru b’igihugu mu rwego rwo kubafasha kuzabona ibyo muzakoresha mu biganirompaka bikurikira. Turabashimira kuba mwatsinze ariko kandi turanasaba abatabashije gukomeza kubera batsinzwe tunabifuriza ko ubutaha bazaba aba mbere.”

Abatsinze ku rwego rw’Intara mu mashuri yisumbuye nibo bazahurizwa hamwe n’abakomeje muri za Kaminuza nyuma bahatane muri ½ kuwa 28 Nzeli hanyuma kuwa 29 Nzeli 2013 habe amarushanwa ku cyiciro cya nyuma muri Kigali Serena Hotel.

Aya marushanwa yiswe National Young Entrepreneur’s Debate Championship 2013 ategurwa na Rwanda Inspiration back up Ltd ifatanyije n’Inama nkuru y’urubyiruko, IMBUTO Foundation, Minisiteri y’urubyiruko, WDA, RDB, RGB na MINEDUC ndetse akanaterwa inkunga na COCA-COLA, BK n’abandi.

Kabengera Claude, umunyamakuru kuri Radio Isango Star aganira na ]bamwe mu banyeshuri bitabiriye iri rushanwa
Uyu ni umwe mu banyeshuri bo mu mashuri makuru mu biganiro mpaka
Uyu munyeshuri yari ari mu biganiro mpaka; yiga kuri Akilah Institute of Women
Umunyeshuri wiga muri KIM atanga ibitekerezo mu biganiro mpaka
Umwe mu bayobozi bari baturutse mu Ishuri Rikuru rya Ines Ruhengeri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages