00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza y’u Rwanda ishobora kutohereza abanyeshuri bagombaga kwimenyereza umwuga muri Uganda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 21 March 2019 saa 07:29
Yasuwe :

Abanyeshuri biga Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda bagombaga kujya kwimenyereza umwuga muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda, bashobora kutajyayo kubera umubano w’ibihugu byombi utifashe neza.

Kaminuza y’u Rwanda n’iya Makerere zifitanye amasezerano y’imyaka itanu akubiyemo uburyo bwo gufasha abanyeshuri bazo kwimenyereza umwuga mu bihugu byombi no gusaranganya abarimu n’imfashanyigisho.

Gusa mu minsi ishize Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, nyuma y’ubuhamya bw’abajyayo bagakorerwa iyicarubozo, bamwe bakicwa abandi bagasubizwa iwabo nabi.

Umuyobozi w’ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho, Dr. Mutwarasibo Faustin, yabwiye IGIHE ko amasezerano bagiranye na Kaminuza ya Makerere yateganyaga ko abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagombaga kujya kwimenyerezayo ariko nta gahunda ifatika barabaha.

Ati “Muri Makerere batubwiraga ko batarapanga gahunda zo kwimenyereza umwuga neza ariko ko nibamara kuzipanga bashobora gufata nk’abanyeshuri nka babiri bavuye hano bakajyayo. Hanyuma nibwo hituyemo biriya by’imipaka.”

Dr. Mutwarasibo yavuze ko aho ibibazo by’umutekano hagati y’ibihugu byombi bigeze, bishobora guhagarika iyo gahunda nubwo impande zombi zitarabimenyeshanya.

Ati “Nta kumenyeshanya mu buryo bw’ubutegetsi twigeze dukora tuvuga ngo birahagaze, birarangiye kubera izo mpamvu ariko nawe urumva niba Leta y’u Rwanda igiriye inama abanyarwanda yo kutajya Uganda, abanyeshuri batekereza kuzajyayo bashobora guhita bahindura.”

Yasobanuye ko nubwo Makerere nta gahunda ifatika yari yigeze iha iy’u Rwanda ariko ko abanyeshuri banashaka ahandi bimenyerereza kuko ‘Ikibazo cy’umutekano gihita gihindura gahunda zose abantu bari bafite’.

Ati “Ariko ntabwo twigeze twandikirana nabo ngo tubabwire ngo gahunda twapangaga irahagaze kubera impamvu izi n’izi. Mbese ni nko kuvuga ngo niba abantu batagenda mu buryo bisanzuye nibyo byo kwimenyereza birashoboka ko bitabaho.”

Dr. Mutwarasibo yavuze ko ubusanzwe abanyeshuri biga itangazamakuru bafashwa muri gahunda zitandukanye ziterwa inkunga n’Ishuri ry’Itangazamakuru rya Fojo muri Suède, aho byari biteganyijwe ko n’abagombaga kujya kwimenyereza muri Uganda nabo ribafasha.

Yavuze ko n’ibivugwa ko ubuyobozi bwa Fojo bwaba basubitse iyo gahunda ntacyo buramenyesha Kaminuza y’u Rwanda.

Kaminuza y’u Rwanda ishobora kutohereza abanyeshuri bagombaga kujya kwimenyereza umwuga muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages