00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Aborozi bungukiye ku modoka baguze bunganiwe na BDF

Yanditswe na Mugabo Jean d’Amour
Kuya 23 August 2017 saa 06:50
Yasuwe :

Aborozi bahuriza umusaruro w’amata ku ikusanyirizo ry’amata rya Kayenzi mu Karere ka Kamonyi barakataje mu iterambere kuva aho baboneye inguzanyo ya miliyoni 20 bagashobora kwigurira imodoka ibafasha kugeza amata i Kigali ikanabinjiriza n’amafaranga.

Ni aborozi barenga 1000 bibumbiye muri koperative COOPEKA yo mu Murenge wa Kayenzi na COOPAIKA yo mu Murenge wa Karama. Izi koperative zishingiwe n’ Ikigega cya Leta giteza imbere imishinga mito n’iciriritse (BDF) kuri 75% y’ingwate basabwaga na banki kugira ngo bahabwe inguzanyo y’amafaranga miliyoni 20. Inguzanyo bayihawe muri Nyakanga 2016 harimo inkunga ya 40% (ni ukuvuga miliyoni umunani) bahawe na BDF binyuze mu muri porogaramu ya PASP ikorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Umuyobozi wa COOPEKA, Turimumahoro Pacifique yabwiye IGIHE ko kugira imodoka yabo byabakijije igihombo bajyaga baterwa no kwangirika kw’amata ariko ubu imodoka yabo ibatwarira amata ikanakodeshwa amafaranga ibihumbi 30 ku munsi akabafasha kwishyura inguzanyo bagomba kurangiza mu myaka itatu.

Yagize ati “Tutaragira imodoka yacu, umukiliya w’amata yikodesherezaga imodoka yo kuyatwaramo maze akadukata amafaranga 10 kuri litiro nk’ikiguzi cy’ubwikorezi. Habagaho igihe akererwa cyangwa imodoka igapfira mu nzira bityo n’amata agapfa kuko yatinze kugera i Kigali. Twaguze imodoka yo mu bwoko bwa Dyna, ubu nta mata acyangirika.”

Turimumahoro yavuze ko inguzanyo barimo kuyishyura neza ku buryo bazarangiza kuyishyura ku gihe bagahita batangira indi mishinga bateganya irimo kubaka inzu igezweho y’ikusanyirizo.

Umucungamutungo w’ikusanyirizo ry’amata rya Kayenzi, Nizeyimana Méthode, yavuze ko nyuma yo kugura imodoka, ibikorwa by’ikusanyirizo byagutse mu buryo bwihuse ku buryo baguze icyuma gikonjesha amata kijyamo litiro 2500 n’ibicuba ijana birimo 50 bya litiro 50 buri kimwe n’ibindi 50 bya litiro 10.

Imodoka y'aborozi bibumbiye muri koperative COOPEKA na COOPAIKA baguze mu nguzanyo ya miliyoni 20 harimo inkunga ya BDF ya miliyoni umunani

Ibi bikoresho byatumye iri kusanyirizo ribasha kwakira amata ari hagati ya litiro 2000 na 2500 ku munsi mu gihe mbere batarenzaga litiro 500 bitewe n’uko nta buryo bwo kuyabika bari bafite.

Nizeyimana yagize ati “Mbere kubika amata no kuyakura hano tuyageza i Kigali byaratugoraga ariko tubifashijwemo na BDF ibyo bibazo byarakemutse. Twakoze umushinga wo kugura imodoka dusanga dukeneye inguzanyo ya miliyoni 20 ariko nta ngwate ihagije twari dufite, maze BDF iratwishingira duhabwa inguzanyo.”

Yongeraho ati “Iri kusanyirizo ryari rikeneye imodoka cyane. BDF yaradufashije cyane kuko iyo itadufasha kubona iriya nguzanyo ntitwari kuba tugeze aho turi ubu, ntitwari kubasha kwigurira imodoka, nasanze BDF ifasha abantu kugera ku nzozi zabo.”

Ikusanyirizo rya Kayenzi ni rimwe mu yahagaze neza mu gihugu kuko ryegukanye ibihembo bitangwa n’ikigo cy’Abanyamerika, Land O’Lakes, nk’ikusanyirizo rikora neza kurusha ayandi mu Ntara y’Amajyepfo mu 2015 na 2016.

Aba borozi bo mu Karere ka Kamonyi ni bamwe mu bihumbi byinshi by’abafashijwe na BDF, kuri ubu ikorera mu turere twose tw’igihugu aho itanga serivise zirimo gutanga amahugurwa ku gukora ubushabitsi, gutanga ingwate ku mishinga ikeneye inguzanyo mu bigo by’imari no gutera inkunga imishinga iba yatoranyijwe.

BDF yatangijwe mu 2011 ikaba imaze gutanga ingwate ingana na miliyari zisaga 41.2 z’amafaranga ku mishinga igera ku 6000 na ho imishinga 11 663 ifite agaciro ka miliyari 4.2Frw yahawe inkunga.

Ikusanyirizo ry'amata rya Kayenzi rimaze kugura ibikoresho byinshi mu nyungu iva ku modoka baguze batewe inkunga na BDF
Ikusanyirizo ry'amata rya Kayenzi ryakira amata arenga litiro 2000 ku munsi
Ikusanyirizo ry'amata rya Kayenzi ryongereye ubushobozi bwo kwakira amata
Umucungamutungo w'Ikusanyirizo ry'amata rya Kayenzi, Nizeyimana Methode
Iri kusanyirizo ryongereye abakozi bagera kuri barindwi mu gihe ryakoreshaga batatu gusa mbere yo kugira imodoka itwara amata

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages