Umwe mu bagize umuryango wa Kampayana yatangarije IGIHE ko yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Gashyantare 2024.
Ati “Nibyo koko yapfuye.”
Yatangaje ko Kampayana yapfiriye mu rugo ubwo yiteguraga kujya kwa muganga. Ati "Mu kwitunganya ngo ajye kwa muganga nibwo yapfuye."
Yasobanuye ko icyo yazize kiteramenyekana, bityo ko bategereje igisubizo cyo kwa muganga kugira ngo bamenye ukuri.
Kampayana yari afite imyaka 60 y’amavuko. Asize umugore n’abana batanu.
Mbere yo kuba Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RHA, Kampayana yabanje kuba umuyobozi muri iki kigo ushinzwe imiturire mu mijyi no mu cyaro.
Yabaye kandi Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge n’uw’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali, RALGA, ubwo ryashingwaga mu 2003.
Kampayana yayoboye urwego rwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu rwari rushinzwe imiturire yo mu cyaro mu gihe Guverinoma yari muri gahunda yo guca inzu za Nyakatsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!