00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kampayana uherutse kwitaba Imana yasezeweho bwa nyuma (Amafoto)

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 9 February 2024 saa 03:50
Yasuwe :

Kuri uyu wa 9 Gashyantare 2024 mu Itorero Angilikani, Paruwasi ya Remera, habaye umuhango wo gusezera kuri Kampayana Rukangira Augustin wayoboye inzego zitandukanye mu Rwanda zirimo Akarere ka Nyarugenge, Ishyirahamwe ry’Uturere n’imijyi (RALGA) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire, RHA.

Ni umuhango witabiriwe n’abashumba batandukanye mu itorero Angilikani, umuryango wa Kampayana, inshuti ze, abo bakoranye mu nzego zitandukanye z’igihugu ndetse n’abahagarariye ubunyamabanga bukuru bwa FPR Inkoranyi.

Rvd Nathan Amooti Rusengo uyobora Diyosezi ya Kigali muri Angilikani yihanganishije umuryango wa Kampayana, yibanda cyane ku bikorwa byiza byamuranze; haba mu buzima busanzwe, mu kazi no mu itorero Angilikani, asaba abana ba Kampayana kugera ikirenge mu cye.

Uyu muvugabutumwa yasabye abana ba Kampayana, by’umwihariko, kugera ikirenge mu cya Se.

Ati “Kampayana urukiramende yarushyize hejuru cyane. Nta wemerewe kurunera, ni ugukomeza kugeza kuri wa munsi wa nyuma, nta kuvamo, dukomeze kugeza kuri wa munsi.”

Umugore wa Kampayana, Musabye Mathilda, yashimiye umugabo we witabye Imana, abamufashe mu mugongo n’umuryango FPR Inkotanyi wamubaye hafi.

Yagize ati “Ndashimira abana banjye, kuva se avuye mu mwuka, babaye abagabo, barihangana, nanjye byarandenze ariko byose ni ukubera mwebwe. Ndangira ngo nizeze abana banjye ko ndi kumwe namwe. Kuri njyewe ntabwo yapfuye, turi kumwe. Ntabwo ari nyakwigendera, yasinziriye, ngira ngo abamubonye babibonye. Nk’uko yagiye asinziriye, n’ubundi arisinziriye. Ari mu buzima bwacu igihe cyose.”

Mukuru wa Kampayana yasobanuye ko umuvandimwe we yaranzwe n’ibikorwa by’ubutwari, arihira amashuri abana benshi bo mu muryango we kandi muri bo hari abo yashakiye akazi.

Yagize ati “Arangiza kaminuza, yakoreye igihugu, aba umuyobozi. Amaze gukura, ntabwo yibagiwe umuryango we. Yari umuntu mwiza, umuntu w’umunyakuri. Abana bo mu muryango yigishije barenga 20, abashyira ku ishuri, abenshi akanabashakira n’akazi.”

Tito Rutaremara wari uhagarariye ubunyamabanga bukuru bwa FPR Inkotanyi, yasobanuye ko yaturanye na Kampayana mu Mujyi wa Kigali, yihanganisha umuryango we.

Yagize ati “Mu izina ry’umuryango n’ubunyamabanga bukuru bw’umuryango wa FPR Inkotanyi no mu izina ryanjye bwite, tubabajwe n’urupfu rutunguranye rwa Kampayana Augustin. Nkaba mboneyeho kwihanganisha umuryango we, Madamu we, abana be, abavandimwe be ndetse n’inshuti ze.

Rutaremara yamenyesheje abitabiriye uyu muhango ko Kampayana ari mu bantu ba mbere binjiye muri FPR Inkotanyi, kandi ko yagaragaje ubwitange mu nshingano zitandukanye wamuhaye.

Ati “Yari umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, aho yari mu ba mbere bawitabiriye ukivuka, arawitangira, agakora buri kintu cyose umuryango umusabye. Ntiyigeze yiganda mu kurangiza inshingano ze, buri gihe yihatiraga gufasha bagenzi be cyane cyane kugera ntego y’ibyo umuryango wabaga wamusabye ako akora.”

Rutaremara yagarutse ku mirimo Kampayana yakoze mu nzego zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, aho yari ashinzwe guteza imbere imiturire mu cyaro, ahamya ko yashyiraga imbere iterambere ry’igihugu.

Kampayana yitabye Imana tariki ya 5 Gashyantare 2024, azize uburwayi. Yasize umugore n’abana batanu barimo abahungu batatu n’abakobwa babiri.

Yitabye Imana mu gihe yari imboni ya komisiyo ya komite nyobozi ya FPR Inkotanyi ishinzwe ubuhinzi n’amajyambere y’icyaro.

Kuri Paruwasi ya Remera mu itorero Angilikani ni ho habereye uyu muhango
Bishop Rusengo yasabye abana ba Kampayana gusimbuka urukiramende se yashinze
Bishop Rusengo yanyuzagamo, agasetsa abitabiriye uyu muhango
Umugore wa Kampayana yahamije ko umugabo we yari intwari y'umuryango
Abagize umuryango wa Kampayana bashimiye abababaye hafi muri ibi bihe
Bishimiraga ibikorwa byiza byaranze Kampayana
Umuhango wo gusezerano kuri Kampayana witabiriwe n'abo mu ngeri zitandukanye
Bahawe umwanya wo gushyira indabo ku isanduku
Urusengero rwari rwuzuye, bamwe baguma hanze

Amafoto: Raoul Habyarimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages