Umushinga w’Ababiligi wita ku bikorwa by’amajyambere mu Rwanda (BTC) washyikirije Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda biri i Kanombe, inyubako izajya ifasha ibi bitaro gukoresha amazi yari yakoreshejwe.
Iyi nyubako igizwe n’imashini izajya iyungurura amazi yakoreshejwe amenshi akaba ari amazi akoreshwa mu misarane, akoreshwa aho banyara (urinaire) ndetse n’ahandi hatwara amazi menshi.
Inyubako yashyikirijwe Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda by’i Kanombe, itunganya amazi kugera kigero 90%. Nyuma yo kuyayungurura ashobora gukoreshwa mu bikorwa bitandukanye harimo kuyogesha ibinyabiziga, kuhira ubusitani n’ibindi bitari ukuyanywa cyangwa kuyatekesha.
Nkuko Ahmad Parsa ushinzwe ibikorwa by’umushinga BTC yabivuze, ngo iyi mashini ishobora kuyungurura amazi yakoreshejwe n’abantu 700 ku munsi.
Parsa yavuze ko ibi ari mu buryo bwo gukomeza kwimakaza umuco wo kugira isuku, ndetse no kubungabunga ibidukikije
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda Col. Dr. Ben Karenzi yashimiye umushinga BTC ati “Igikorwa mukoze n’icyagaciro kanini natwe tugomba gufata neza ibikorwa by’amajyambere ibitaro byungutse”.
Kubaka igikorwa remezo cyo kuyungurura amazi yari yakoreshejwe akongera agakoreshwa, cyatwaye amafaranga agera kuri miliyoni 440 y’amafaranga y’u Rwanda .
Umushinga BTC umaze imyaka ine ukorera mu Rwanda, ukaba warubatse ibigonderabuzima bine n’ibindi bikorwa bitandukanye, cyane cyane mu rwego rw’ubuzima, ibyo umaze gukora byatwaye amafaranga agera kuri miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO