00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kanombe: Hizihijwe umunsi witiriwe Mandela haremerwa abana babana n’ubwandu bwa Sida

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 21 July 2017 saa 04:20
Yasuwe :

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga witiriwe Nelson Mandela, Ambasade ya Afurika y’Epfo mu Rwanda yifatanyije n’ibindi bigo bikomoka muri iki gihugu boroza inkoko 1070, abana babana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida bitabwaho n’Ikigo Centre Iramiro kiri mu murenge wa Kanombe cyashinzwe n’Umuryango w’Ababikira witwa Inshuti z’Abakene.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 21 Nyakanga 2017 cyateguwe na Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda, George Nkosinati Twala ku bufatanye na MTN Rwanda, CIMERWA, Mr Price n’abandi bakomoka muri icyo gihugu.

Amb Nkosinati yavuze ko kuri uyu munsi wa Mandela waharaniye ubwigenge bwa Afurika y’Epfo ubusanzwe wizihizwa tariki ya 18 Nyakanga,bahisemo gufasha aba bana mu rwego rwo kwibuka uburyo yarwaniye amahoro, uburumbuke no kwita ku badafite kirengera.

Yagize ati” Ni yo mpamvu twatekereje tuti n’iby’agaciro kuri twebwe kuza muri Centre Iramiro, kugira ngo dukore ibishoboka byose ngo abana bari hano babana n’agakoko gatera Sida bazagire amahirwe yo kugira ubuzima bwiza.”

Yakomeje avuga ko bahisemo kubaha inkoko nyuma yo kumenya ko kugira ngo ababana n’ubwandu bwa Sida babashe kubaho neza, bakenera kurya byibura amagi abiri ku munsi.

Munana Alfred wari uhagarariye MTN Rwanda yavuze ko iki ari kimwe mu bikorwa bigamije gutanga umusanzu mu iterambere ry’ubuzima bw’abanyarwanda bisanzwe bikorwa n’iyi sosiyete y’itumanaho

Yakomeje avuga ko MTN yatanze umusanzu mu kubaka inzu y’izo nkoko, mu rwego rwo gufasha ababikira bita kuri aba bana kurushaho kubabonera ibyo bakeneye.

Sr Anastasie Nyiransengimana, umuganga wita kuri aba bana umunsi ku munsi yashimiye abatanze iyi nkunga, ndetse ahamya ko imibereho yabo igiye guhinduka kuko bagiye kujya barya amagi n’inyama.

Yagize ati” Inkunga tubonye tuyakiriye neza n’abana bose barishimiye mwabibonye. Izadufasha kugira ngo tubashe kubafata neza, kubagurira ibibatunga, imyambaro ndetse n’abatangiye kwiga bakomeze bige.”

Centre Iramiro yashinzwe n’ababikira b’Umuryango Inshuti z’abakene mu 2008, intego yabo ikaba ari ugufasha no kwita ku bana b’impfubyi bavukanye agakoko gatera Sida, bakavukira mu miryango ikennye cyangwa ikabatererana.

Kuri ubu ki kigo gifite abana 36 cyitaho barimo 17 bahaba mu buryo buhoraho, umuto muri bo akaba afite imyaka ine.

Bamwe mu bana bafashwa na Centre Iramiro
Imishwi yahawe abana bafashwa na Centre Iramiro
Ambasaderi wa Afurika y'Epfo mu Rwanda,George Nkosinati Twala ashyikiriza abana n'ababikira inkoko babaguriye
Ambasaderi wa Afurika y'Epfo mu Rwanda, George Nkosinati Twala
Amb. Nkosinati yagaragaje urukundo afitiye abana
Abana bo muri Centre Iramiro bakira abashyitsi
Abakozi ba MTN Rwanda bitabiriye iki gikorwa
Ababikira bo mu muryango Inshuti z'Abakene bita ku bana bafite ubumuga n'indwara zirimo na Sida
Munana Alfred wari uhagarariye MTN Rwanda
Sr Anastasie Nyiransengimana, umuganga wita kuri aba bana umunsi ku munsi
Uyu musaza niwe watanze ikibanza cyubatsemo Centre Iramiro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages