Guteza imbere urubyiruko rwo Rwanda rw’ejo, ni kimwe muri gahunda Leta y’u Rwanda ishyize imbere, aho kugeza ubu abana biga kugera ku myaka 12 yose bigira ubuntu, ariko akenshi usanga ku basigaye inyuma barabuze amahirwe yo kwiga, bo bavuga ko amahirwe menshi atabageraho. Bamwe muri aba batuye mu kagari ka Nyamirama, Umurenge wa Karangazi, bavuga ko kugeza ubu batazi icyo inzego z’urubyiruko zibamariye.
Umwe muri uru rubyiruko utuye muri aka kagari, yatangarije IGIHE ko kugeza ubu babangamiwe n’ikibazo cyo kutagira ubuyobozi bubagira inama z’uko bakwiteza imbere, cyane cyane ko ngo abenshi baba bataragize amahirwe yo kuyoboka ishuri bityo ugasanga no kwitekerereza bibagora.
N’ubwo atashatse kwivuga amazina ye, yakomeje avuga ko bimwe mu bibazo bibabangamiye cyane, birimo kutagira ubagira inama buri gihe bagakora ibibajemo. Ati “Nyamara hari inzego twatoye ku karere ngo zijye zitwegera twe tu tize, ariko siko bimeze kuko uretse no kuba tutagira abatubumbira mu makoperative, no kubona ibibuga byo gukiniraho ni inzozi kuri twe.”
Abajijwe ingaruka byaba bibagiraho, yagize ati “Ngira ngo mwigeze kumva igiti cyitwa kabaruka cyavanwaga muri parike y’Akagera, akenshi usanga abajyayo ari urubyiruko; si uko tuba tubishaka ahubwo ni ukugira ngo tubone uko tubaho.”
Ibi ariko ntibabyumvikano n’ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko ngo hari ibibuga bitandukanye by’umupira , bihurizwaho urubyiruko bityo bakigishwa uko bakwiteza imbere.
Abajijwe uko bafasha uru rubyiruko kwiteza imbere, Murenzi Emmanuel Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’Umurenge wa Karangazi, yagize ati “Ubu dufite amakoperative 19 mu murenge wose kandi afite ubuzima gatozi, agizwe n’uru rubyiruko, ndetse kugeza ubu bafite ishyirahamwe ry’abavumvu aho ubuki buvamo bumaze kwamamara.”
Akomeza ashimangira ko bimwe mu bibazo uyu murenge uhura na byo, birimo ko hari abaturage batujwe kure bityo ugasanga kubagezaho ibikorwaremezo bigorana.
Inzego z’urubyiruko zagiye zinengwa kutegera urubyiruko, aho bamwe bavuga ko babaheruka babatora ntibazongere kubaca iryera. Ibi biba mu gihe hakigagaraga urubyiruko rwinshi batagize amahirwe yo kwiga, bityo no kwitabira amabanki ngo bafate inguzanyo akenshi usanga batabisonakiwe, kuko abenshi batazi gusoma no kwandika.



















TANGA IGITEKEREZO