Aba bombi bari batuye mu Kagari ka Gitega, Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi, Nsanganira Vianney, yavuze ko amakuru bahawe n’abaturanyi b’uyu muryango ari uko bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku businzi.
Abaturage bavuga ko Bamurange na Nshimiyimana bajyaga basinda bakarwana.
Kuva kuri uyu wa Gatatu abaturanyi b’uyu muryango babonye umugore n’umugabo badasohotse, bigeze saa moya z’umugoroba bahamagara inzego z’ibanze basambura amategura bageze mu nzu basanga umugore arambaraye ku buriri yapfuye na ho umugabo amanitse mu mugozi.
Bikekwa ko umugabo yaba yiyahuye ariko urupfu rw’umugore ruracyari amayobera kuko nta gikomere bamusanganye.
Imirambo yombi yajyanywe mu Bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma ngo hamenyekanye icyabishe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!