00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Umugore n’umugabo basanzwe mu nzu bapfuye

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 17 February 2022 saa 05:55
Yasuwe :

Umugabo witwa Nshimiyimana n’umugore we Bamurage Angelique bari bamaze umwaka bashakanye basanzwe mu nzu bari batuyemo bapfuye ndetse umurambo w’umugabo wari umanitse mu mugozi.

Aba bombi bari batuye mu Kagari ka Gitega, Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi, Nsanganira Vianney, yavuze ko amakuru bahawe n’abaturanyi b’uyu muryango ari uko bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku businzi.

Abaturage bavuga ko Bamurange na Nshimiyimana bajyaga basinda bakarwana.

Kuva kuri uyu wa Gatatu abaturanyi b’uyu muryango babonye umugore n’umugabo badasohotse, bigeze saa moya z’umugoroba bahamagara inzego z’ibanze basambura amategura bageze mu nzu basanga umugore arambaraye ku buriri yapfuye na ho umugabo amanitse mu mugozi.

Bikekwa ko umugabo yaba yiyahuye ariko urupfu rw’umugore ruracyari amayobera kuko nta gikomere bamusanganye.

Imirambo yombi yajyanywe mu Bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma ngo hamenyekanye icyabishe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages