Ubuyobozi buvuga ko nyakwigendera yari asanganwe uburwayi bwo mu mutwe, ndetse akaba yakomokaga mu murenge wa Bwishyura.
Umurambo w’uwo mukobwa ukaba wagaragaye mu murima wegeranye n’ibisheke bihinze hepfo gato y’ishuri ryisumbuye rya Rubengera. Wabonywe n’umuturage ahagana mu saa moya za mu gitondo ubwo yari agiye kuvoma.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubengera, Rukesha Emile, yavuze ko amakuru ya nyakwigendera bayamenye mu gitondo,umurambo bakaba bawujyanye kwa muganga ngo ukorerwe isuzuma.
Yagize ati “Twamenye amakuru mu gitondo, ahagana saa moya na mirongo ine, turahagera turi kumwe n’inzego zinyuranye. Mu kubaza amakuru ku muryango we dusanga nyakwigendera akomoka mu murenge wa Bwishyura, ndetse yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe.”
Yakomeje avuga umuryango we wahageze bawufasha kugeza umurambo ku bitaro bikuru bya Kibuye kugira ngo hasuzumwe icyamwishe mbere y’uko ashyingurwa.
Nyakwigendera asize umwana yari yarabyaye akamusigira nyirakuru, kuko ariwe wamwitagaho, mu gihe undi umuryango we utamuherukaga kubera uburwayi bwo mu mutwe yari asanganwe bwatumaga batamenya iyo yagiye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!