Aya mashuri abanza yubatse kuri Paruwase ya Nyamirama; abaturage bavuga ko batigeze bahabwa ingurane z’amasambu yabo yari arimo urutoki n’indi myaka yari aho yubatswe.
Umwe muri aba baturage bagera kuri batanu yabwiye TV1 ko kudahabwa ingurane y’ibyaho byabagizeho ingaruka zitandukanye zirimo n’ubukene bukabije.
Yagize ati “Ubutaka bwacu bwatwawe na ADEPR bavuga ko bazaturiha bakaduha ingurane, ubu ngubu imyaka 20 ishize nta ngurane turabona. Byatugizeho ingaruka zikomeye kuko niho twakuraga ibidutunga, hari harimo urutoki n’indi myaka none ubu rwose ubukene butumereye nabi.”
Umuvugizi w’Itorero ADEPR, Rev Pasiteri Karuranga Ephrem yabwiye IGIHE ko iki kibazo bari kukiganiraho n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza.
Yagize ati “Icyo kibazo turakizi ni ibintu bimaze imyaka myinshi ariko twe dufite urupapuro rugaragaza ko ubutaka twabuhawe. Abaturage bagaragaza ko batahawe ingurane natwe tukagaragaza ko twahawe kandi tubifitiye ibimenyetso.”
Karuranga yakomeje ahumuriza abaturage ati “Mu buhamya bw’abaturage batuye aho ngaho n’abandi bari bahari muri iriya myaka ubwo amashuri yubakwaga buzifashishwa mu gukemura ikibazo. Nkeka ko rero mu biganiro birimo gukorwa hari icyiza kizavamo kandi kitunogeye twembi.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kayonza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascène na we yemeza ko iki kibazo bari mu biganiro n’Itorero rya ADEPR kugira ngo aba baturage babone ingurane.
Yagize ati “Turimo turavugana na ADEPR, aho bigeze ni uko ubuyobozi bwa ADEPR bugiye kuvugana kugira ngo turebe uburyo ingurane yo guha abo baturage yaboneka. Ibindi byo twarabiganiriye twabonye ko abo baturage bakwiriye ingurane.”
Uko guhera mu gihirahiro ngo byatewe no kutumvikana k’ugomba gutanga ingurane hagati y’Itorero n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza kuko kugeza ubu ADEPR ivuga ko ubutaka bw’abaturage yubatsemo ayo mashuri yari yarabuhawe n’icyahoze ari Komine Kayonza.



















TANGA IGITEKEREZO