Uwo mukwabu wakozwe ku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano mu Umurenge wa Kabare mu nkengero za pariki.
Aba ba rushimusi bafashwe bamaze kwica imbogo imwe n’Impala ebyiri, bafatanwa inyama zirenga ibiro 350, zimwe ziri ku mishito izindi ziri mu mifuka.
Umuvugizi w’Urwego rw’Iguhugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE ko abo ba rushimusi bafungiye kuri sitasiyo ya NDEGO, aho barimo gukorerwa dosiye ngo bashyikirizwe Ubushinjacyaha.
Ati “Nibyo twabafahe kandi bari bafite n’inyama ndetse n’igihanga cy’imbogo bishe.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Theobald Kanamugire avuga ko ifatwa ry’aba bahigi rifitanye isano n’amakuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati “Abaturage batanze amakuru ko hari abahigi binjiye muri pariki, inzego z’umutekano zahise zitangira ibikorwa byo gushakisha aba ba rushimusi muri Pariki no mu nkengero zayo”
Mu bikorwa byo gushakisha aba barushimusi hanafashwe imitego 20 bifashishaga mu gutega inyamanswa.
CIP Kanamugire ati “Ibi bikorwa byafatiwemo abahigi batanu n’umugore umwe ubacumbikira akanababikira inyama bakuye muri Pariki mu gihe bategereje kuzipakira ngo bajye kuzicuruza.”
Yavuze ko kwica inyamanswa n’urusobe rw’ibinyabuzima biba muri Pariki no mu mazi, kwangiza ibidukikije ndetse n’ibikorwaremezo byose ari ibyaha bihanwa n’amategeko.
Itegeko rigenga ibidukikije nimero 48/2018 ryo kuwa 13/08/2018 mu ngingo yaryo ya 58, rivuga ko umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni zirindwi.



















TANGA IGITEKEREZO