Ibi byakozwe mu rwego rwo kuzamura umusaruro ndetse Perezida Ruto akaba yavuze ko hari ibindi bigera ku 100 biri kwigwaho ngo na byo bizegurirwe abikorera.
Yabitangaje mu gihe igihugu cye kiri mu bibazo by’ubukungu bishingiye ku izamuka ry’ibiciro no kwiyongera kw’amadeni.
Mu kwezi gushize leta ya Kenya yahinduye itegeko hagamijwe koroshya ishyirwa mu bikorwa ryo kwegurira abikorera ibigo bya leta.
Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (FMI) cyaherukaga kwemerera Kenya inguzanyo ya miliyari imwe y’amadolari ariko gisaba leta ya Kenya kugira ibyo ihindura mu bigo bya leta harimo na Sosiyete ishinzwe bwikorezi mu kirere, Kenya Airways, yagize igihombo kinini mu mwaka washize.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!