Imodoka nk’izi zamenyekanye mu Rwanda mu myaka ya mbere, ndetse abakundaga kugenda i Nyamirambo bazihabonaga ku bwinshi. Zabaga zishushanyijeho abahanzi, kandi zirimo umuziki mwinshi.
Muri Kenya hari ubwo usanga imodoka yifashishwa mu gutwara abagenzi yasizwe amarangi bikomeye, ku buryo uyicayemo adashobora kureba hanze ngo amenye aho ageze, kubera ayo marangi n’ibishushanyo byabaga byuzuye ku mudoka yose no ku birahure by’amadirishya.
Umwaka ushize Guverinoma ya Kenya yafashe icyemezo cyo guhagarika ibyo bikorwa, igaragaza ko bishobora kubangamira umutekano w’abakoresha umuhanda, isaba banyiri ibinyabaziga kutongera gukoresha ibyuzuyeho ibishushanyo n’amarangi bikabije.
Uwitwa Michael Makubo yahise ajyana ikirego mu Rukiko Rukuru agaragaza ko icyo cyemezo kinyuranye n’amategeko.
Yanavugaga kandi ko bibangamiye umuco w’abantu bo muri Nganya, ubwikorezi bw’umujyi n’ibindi bibangamiye ubwisanzure bw’abakora ubwo bwikorezi kandi yari inzira yo kureshya abakiliya.
Yanavuze kandi ko ari icyemezo kibangamira abakoraga umurimo wo gushushanya ku binyabiziga kuko bizatuma babura akazi.
Urukiko rutangaza icyemezo cyarwo, rwashimangiye ko itangazo ry’ikigo cya Leta gishinzwe Ubwikorezi n’Umutekano wo mu muhanda (NTSA) ryo ku wa 14 Gicurasi 2025 rikurikije amategeko agenga ubutegetsi kandi nta burenganzira na bumwe ribangamiye.
Rwagaragaje ko Makubo atashoboye kugaragaza uko icyo cyemezo kibangamira uburenganzira buteganywa mu itegeko nshinga rya Kenya.
Rwakomeje ruti “Hashingiwe kuri izo mpamvu zavuzwe haruguru, Urukiko rutegetse ko ikirego nta shingiro gifite.”
Rwashimangiye ko nta hantu na hamwe icyo cyemezo kinyuranya n’Itegeko Nshinga, kandi ko kitagamije ivangura iryo ari ryo ryose by’umwihariko ibishingiye ku muco w’abo muri Nganya.
Urukiko kandi rwagaragaje ko urega atigeze agaragaza ibimenyetso byerekana uko icyo cyemezo cyagize ingaruka cyangwa kibangamiyemo abo avuga ko ahagarariye kuko rusanga biri mu nyungu rusange z’abakoresha umuhanda.
Twegerane zisize amarangi zakanyujijeho i Kigali



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!