Aba baturage basobanuriye RBA ko bubatse imihanda ireshya n’ibilometero birenga 14, kandi ko kubera ibi bisubizo bishatsemo, ibibazo byagaragaraga aho batuye byacitse.
Umwe yagize ati “Mbese bakimara kuhubaka ntabwo hongeye kugaragara akavuyo ndetse n’ubujura. Hepfo hari igishanga ariko ubu hari kugurwa kubera umuhanda.”
Abatuye muri uyu murenge basobanura ku kuba baturanye n’ikibuga cy’indege cya Kigali bibatera umurava wo kubaka ibikorwaremezo kugira ngo abagenderera igihugu basange gisa neza.
Undi muturage yagize ati “Ikibuga ni amarembo y’igihugu. Biba byiza cyane ko abagenderera igihugu, bagasanga gikeye ariko byahereye mu marembo. Ni iterambere ryiza cyane kuba turimo kwitunganyiriza imihandano gukora ibikorwaremezo byiza.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, asobanura ko abaturage bafite uruhare mu muvuduko w’iterambere muri aka Karere.
Yagize ati “Mfashe urugero kuri uyu mwaka w’ingengo y’imari dusoje hari ibikorwa byinshi byakozwe ku bufatanye n’abaturage. Imihanda myinshi dufite yakozwe n’abaturage.”
Mutsinzi yasobanuye ko abaturage ba Kicukiro bihaye umuhigo wo kubakira abatishoboye, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025 bakaba barasannye inzu 30 z’abatishoboye, bakaba bariyemeje gusana izindi 50 mu 2025/2026.
Abaturage ba Nyarugunga basobanuye kandi ko bishatsemo miliyoni 80 Frw, bubaka irerero ryabaye igisubizo ku babyeyi batuye muri Nyandungu kuko abana babo bitabwaho bihoraho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!