Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel, yabwiye IGIHE ko amakuru y’uyu murambo Polisi yayamenye mugitondo cya kare.
Yagize ati “ Aya makuru Polisi yayamenye saa kumi n’ebyiri za mugitondo nibwo twihutiye kuhagera tuhasanga umurambo w’umusore wimanitse ariko twahise twihutira kuwujyana ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo hakurikiranwe icyaba cyamwishe.”
Yakomeje avuga ko iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane icyaba cyateye uyu musore kwiyahura. Ariko amakuru aturuka mu baturanyi b’uyu musore wiyahuye avuga ko yiyahuye nyuma yo kumenya ko nyirabuja yacururizaga mu Kabari yamwanduje agakoko gatera SIDA nubwo nta nzego z’ubuyobozi zirabyemeza.
























TANGA IGITEKEREZO