Ubu bwishingizi buzajya bugoboka abanyerondo mu gihe bahuye n’impanuka mu kazi nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Radiant ku wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri 2017.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Radiant, Tuhairwe Ovia Kamanzi yavuze ko bahisemo kwishingira abanyerondo kugira ngo bizabafashe gukora akazi kabo mu mutuzo.
Yagize ati “ Impamvu twatangije iyi serivisi ni uko nka sosiyete y’ubwishingizi dukora ibishoboka byose kugira ngo duteze abanyarwanda imbere kugira ngo ibyo bakora birusheho gukomeza gutera imbere.”
Yakomeje avuga ko ubwishingizi bahaye abanyerondo buzamara umwaka aho biteganyijwe ko uzajya akomerekera ku kazi bikamuviramo ubumuga bwa burundu azajya ahabwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda akaba ari na yo umuryango w’uwapfiriye mu kazi uzajya ugenerwa.
Ubu bwishingizi kandi buzajya bugenera amafaranga ibihumbi 100 umunyerondo ukeneye ubuvuzi bworoheje ku ndwara ikomoka ku kazi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Ruzima Serge, yatangaje ko bahisemo gushakira ubwishingizi abanyerondo kubera ko bahura n’ingorane mu kazi zishobora no kubaviramo urupfu.
Yagize ati “ Nyuma y’aho hari umunyerondo wacu umwe wishwe n’abagizi ba nabi bamuhora akazi ke hakaba n’abandi babiri bagonzwe na moto bakamugara, twashakishije umuti w’iki kibazo dusanga dukwiye kubashakira ubwishingizi duhitamo gukorana na Radiant."
Yakomeje avuga ko kuba abanyerondo babonye ubwishingizi bizabafasha kurushaho kubungabunga umutekano no gukunda akazi kabo.
Umunyerondo Ruzindana Patrick we yagize ati “ Turishimye cyane kuko umuntu yakomerekeraga mu kazi akabura uko ajya kwivuza ku buryo hari n’abo byagiye biviramo ubumuga bwa burundu bakareka akazi bigatuma n’abakarimo bashaka kukavamo.”
Muri uyu murenge wa Kimisagara hanatangijwe ihahiro (Irondo shop), abanyerondo bazajya bahahiramo ku giciro cyo hasi kugira ngo birusheho kubateza imbere. Abanyerondo bazaba bashobora gufata ibyo bakeneye ku ideni maze bazishyura bamaze guhembwa.



















TANGA IGITEKEREZO