00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abarenga ibihumbi 13 bari kwiga amasomo y’ubumenyingiro

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 1 June 2025 saa 04:00
Yasuwe :

Visi Meya w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Urujeni Martine, yavuze ko muri uyu mujyi hari amashuri 76 y’ubumenyingiro, abarizwamo urubyiruko 13.666 ruri guhabwa aya masomo.

Ibi yabigarutseho ubwo hasozwaga icyiciro cya mbere cy’amahugurwa y’ubudozi, aho abagera kuri 250 bahawe impamyabushobozi.

Urujeni Martine yavuze ko muri gahunda ya Leta yo guteza imbere urubyiruko binyuze mu myigire ishingiye ku bumenyi bufatika kandi bukenewe ku isoko ry’umurimo, umubare munini uri guhabwa amasomo y’ubumenyingiro.

Ati “Muri uyu Mujyi wa Kigali dufite amashuri yigisha ubumenyingiro ageze kuri 76, hakaba habarizwamo abanyeshuri ibihumbi 13.666.”

Urujeni yakomeje avuga ko aya mahugurwa y’ubumenyingiro agaragaza uruhare mu kohereza ku isoko ry’umurimo urubyiruko rwiteguye guteza imbere umurimo no guteza imbere impinduka zishingiye ku muturage.

Yasobanuye kandi impamvu ya gahunda ifasha urubyiruko kubona akazi izwi nka ‘Jobnet, aho abakozi n’abakoresha bahuzwa.

Ati “Iyi gahunda itegurwa kabiri mu mwaka, aho duhuza abashaka akazi n’abagatanga. Ibi bifasha abanyeshuri kubona amahirwe menshi yo kubona akazi k’igihe gito cyangwa se agahoraho.”

Iyi gahunda ya Jobnet iheruka gutegurwa muri Gashyantare 2025, ndetse izongera kuba ku wa 26 Kamena 2025, ibere kuri Petit Stade i Remera.

Raporo y’Umujyi wa Kigali igaragaza ko kuva mu 2015 hashyirwaho iyi gahunda yo guhuza abakozi n’abakoresha, abiganjemo urubyiruko bagera kuri 4.103 bahawe akazi gahoraho, abagera kuri 5.067 bahabwa ak’igihe gito.

Igaragaza ko kandi abagera kuri 7.147 bahawe aho kwimenyereza umwuga, mu gihe 10.629 bahawe amahugurwa kugeza mu 2023.

Mu Mujyi wa Kigali, urubyiruko 13.666 ruhabwa amasomo y'ubumenyingiro mu mashuri 76

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages