Ni amahugurwa yahawe abarangije amashuri makuru na kaminuza badafite akazi mu rwego rwo kubafasha kwihangira imirimo akaba yarateguwe n’Ikigega cya Leta giteza imbere imishinga mito n’iciriritse (BDF) ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga uteza imbere umurimo (ILO).
Basoza amahugurwa ku wa Kane, bavuze ko bahakuye ubumenyi ndetse bakavumbura n’ubushobozi bari basanzwe bifitemo, bakaba bagiye gutegura imishinga bakanayishyira mu bikorwa mu gihe gito.
Ndabarishye Patrick warangije Kaminuza mu 2015 mu masomo ya mudasobwa (Software Engineering) yagize ati “Aya mahugurwa nayungukiyemo byinshi, nasanze ko dufite ibitekerezo byinshi, twaburaga uburyo bwo kubyegeranya ngo bivemo umushinga. Twamenye kugenzura aho amahirwe yo gushora imari ari. Ngiye kwicara nononsore umushinga maze nshake ubushobozi bwo kuwushyira mu bikorwa.”
Ndabarishye yavuze azagana ibigo by’imari agashaka amafaranga yo gushyira mu bikorwa umushinga we kandi ko BDF yabijeje kubibafashamo ibishingira kugera kuri 75% y’ingwate ibigo by’imari bisaba.
Yongeraho ati “Urubyiruko dukwiye gutinyuka. Ikibazo akenshi turatinya, icya mbere ni ugutinyuka, twamenye ko dukwiye gutangiza igishoro gitoya, si ngombwa gutangiza amafaranga menshi. BDF n’ibigo by’imari bizanadufasha mu gutunganya imishinga, icy’ingenzi ni ukugira igitekerezo cy’icyo umuntu ashaka gukora.”
Umuyobozi ushinzwe amashami ya BDF mu gihugu, Nkusi Livingstone, yavuze ko amahugurwa yibanze kuri porogaramu ebyiri harimo iyo gutekereza ku mushinga (Generate Your Business Idea) no gushyira mu bikorwa iyo mishinga (Start You Business/SYB).
Ati “Twahuguye n’abasanzwe bafite ibikorwa by’ubucuruzi bashinze bahawe amasomo y’ubwoko burindwi. Izi porogaramu z’amahugurwa zazanywe na ILO. Ibi byose bigamije kubafasha kwihangira imirimo ndetse bagatanga n’akazi nk’uko gahunda ya Leta ya ‘Kora Wigire’ ibiteganya.”
Nkusi yabwiye abahuguwe ko nyuma y’aya mahugurwa BDF ibategereje ko bayigezaho imishinga, ikabafasha kuyinononsora kugira ngo ibigo by’imari bibahe inguzanyo. Yongeyeho ko BDF itanga aya mahugurwa buri mwaka ndetse hakaba hateganyijwe andi mbere y’uko uyu mwaka urangira. Mu 2016 hahuguwe abantu 400 na ho mu 2015 ari na bwo iki gikorwa cyatangiye hahuguwe 360, ikaba ari gahunda igikomeza no mu myaka iri mbere.
Umuhuzabikorwa wa ILO mu Rwanda, Jude Muzale, yavuze ko ILO yunganira leta muri gahunda zo guhanga imirimo kuko leta ifite intego iremereye cyane yo guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka.
Yagize ati “Iyi gahunda y’amahugurwa ya ‘Start and Improve Your Business’, ILO imaze igihe kirenga imyaka 20 iyikorera mu bihugu birenga 160 kandi imaze gutanga umusaruro. Ifata abantu batandukanye, abataranononsora ibitekerezo byo gutangira imishinga bagafashwa kunononsora ibyo bitekerezo no gutangira iyo mishinga. Iyo iyi porogaramu yongeweho gufashwa kugera ku mafaranga igira umusaruro cyane.”
Muzale yavuze ko gukorana na BDF bifasha ILO kugera ku bantu benshi mu gihugu kubera ko BDF ifite amashami ahantu hose mu gihugu. Yongeyeho ko asanga ibura ry’imirimo mu Rwanda rikomoka ku kuba bukungu bw’igihugu bugishingiye ahanini ku buhinzi, ikibazo cy’ubumenyi bubura bitewe n’ibyo abakoresha bakeneye n’ikibazo cyo guhuza ushaka akazi n’ugatanga.



















TANGA IGITEKEREZO