00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Amazina y’imihanda akomeje gutera bamwe urujijo

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 16 June 2013 saa 05:45
Yasuwe :

Bamwe mu batwara moto n’ibindi binyabiziga, abakorera n’anatuye mu Mujyi wa Kigali nti barasobanukirwa byimazeyo n’amazina yahawe imihanga.
Ministeri y’ibikorwaremezo (MININFRA) n’umujyi wa Kigali bagaragaje ko guha amazina imihanda no gushyira nimero ku mazu bizafasha abatuye umujyi n’abawugendamo, kurangira no kurangirwa mu buryo bworoshye, umuntu atabanje kuyobagurika.
Nubwo bimeze gutya ariko bamwe mu bakoresha imihanda ntabwo baratangira gukoresha aya mazina mu buzima bwabo bwa (…)

Bamwe mu batwara moto n’ibindi binyabiziga, abakorera n’anatuye mu Mujyi wa Kigali nti barasobanukirwa byimazeyo n’amazina yahawe imihanga.

Ministeri y’ibikorwaremezo (MININFRA) n’umujyi wa Kigali bagaragaje ko guha amazina imihanda no gushyira nimero ku mazu bizafasha abatuye umujyi n’abawugendamo, kurangira no kurangirwa mu buryo bworoshye, umuntu atabanje kuyobagurika.

Nubwo bimeze gutya ariko bamwe mu bakoresha imihanda ntabwo baratangira gukoresha aya mazina mu buzima bwabo bwa buru munsi, mu gihe bamwe bavuga ko batazi ubusobanuro bwayo:

Amwe mu mazina y’imihanda:

Rd (Road ): Ubarwa nk’umuhanda munini ushobora guhuza Umujyi wa Kigali, Intara n’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.

Av (Avenue) : Bivuze umuhanda muremure ariko uhuza indi mihanda iri munsi y’umuhanda munini.

St (Street) : Ni ikimenyetso cy’ufatwa nk’umuhanda muto unyura hagati mu nyubako z’abaturage (muri quartier).

Umujyi wa Kigali washyizeho iyi gahunda y’ibyapa biwuranga nka KG (Kigali Gasabo), KN (Kigali Nyarugenge) na KK ( Kigali Kicukiro), hagakurikiraho nomero y’umuhanda n’urwego uwo muhanda urimo, mu korohereza bantu kubayobora bityo n’abanyamahanga bikaba byabafasha mu gihe bari mu Rwanda.

Urugero KN 5 RD, bivuze ko uri ku muhanda Kigali Nyarugenge nomero ya mbere, umuhanda munini.

Nshuti umwe mu batwara moto yabwiye IGIHE ko adasobanukiwe neza n’ibi byapa Ati ”Biriya byapa kuzabifata mu mutwe birakomeye, turacyakoresha amazina asanzwe”.

Izi nyuguti za St, Rd na Av zigaragaza imihanda mu Mujyi wa Kigali, bamwe mu bawutuye banize bazi gusoma baganiriye na IGIHE bavuze ko batitabira kubikoresha.

Benshi bemeza ko hakwiye gukorwa ubukangurambaga, abantu bagatangira kubikoresha barangira abandi aho bagiye n’aho batuye mu buzima bwa buri munsi. Aho bavira mo ku byapa, ahategerwa imodoka kuko no mu bihugu byateye imbere nibyo bakoresha bayobora abantu.

Hari bamwe ariko basanga aya mazina y’imihanda yari kuba amazina yumvikana aho kuba imibare nk’uko bigenda bigararara no mu bindi bihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages