00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Green Hills Academy yaje ku isonga mu marushanwa y’ibiganiro-mpaka

Yanditswe na

Dean Irak

Kuya 8 September 2013 saa 11:45
Yasuwe :

Ikigo cy’amashuri cya Green Hills Academy cyabaye icya mbere mu marushanwa y’ibiganiro-mpaka hagati y’amashuri yisumbuye yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Nzeri, mu bigo byo mu turere tugize Umujyi wa Kigali.
Iri rushanwa ryabereye muri Lycee de Kigali (LDK) ritegurwa na Rwanda Inspiration Back Up. Ryari ribaye mu Mujyi wa Kigali nyuma yo kuzenguruka mu zindi Ntara zose zigize igihugu, aho amashuri yarushanyijwe ku nsanganyamatsiko zirebana no kwihangira umurimo.
Nyuma yo kunyura mu (…)

Ikigo cy’amashuri cya Green Hills Academy cyabaye icya mbere mu marushanwa y’ibiganiro-mpaka hagati y’amashuri yisumbuye yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Nzeri, mu bigo byo mu turere tugize Umujyi wa Kigali.

Iri rushanwa ryabereye muri Lycee de Kigali (LDK) ritegurwa na Rwanda Inspiration Back Up. Ryari ribaye mu Mujyi wa Kigali nyuma yo kuzenguruka mu zindi Ntara zose zigize igihugu, aho amashuri yarushanyijwe ku nsanganyamatsiko zirebana no kwihangira umurimo.

Nyuma yo kunyura mu majonjora bakagera ku mukino wa nyuma, ishuri rya Green Hills Academy ryo mu karere ka Gasabo ryari rihanganye na Lycee Notre Dame des Citeaux (LNDC) ryo mu Karere ka Nyarugenge birangira Green Hills ari ryo ryegukanye umwanya wa mbere.

Ku cyiciro cya nyuma, abajyaga impaka bari bahawe insanganyamatsiko igira iti: “Hari abemera ko amashuri yigisha ubumenyi-ngiro ariryo shingiro ry’iterambere ry’abikorera ku giti cyabo.” Uruhande rumwe rwari rushyigikiye iyi ngingo naho urundi ruyihakana.

Aganira na IGIHE, Sandra Teta umuyobozi wungirije wa Rwanda Inspiration back up itegura aya marushanwa, yavuze ko uburyo abanyeshuri bitwara muri aya marushanwa bishimishije.

Yagize ati: “Iyo urebye, usanga ubumenyi mu gukora ibiganiro-mpaka mu banyeshuri bwariyongereye kandi n’abanyeshuri ubona bishimiye irushanwa. Birashimishije.”

Yongeraho ati “Ubona abanyeshuri bagerageza kumenya amakuru ajyanye na gahunda za reta nko kwihangira umurimo, amashuri yigisha ubumenyi-ngiro n’ibindi, kandi ni byiza”.

Kimwe n’izindi ntara, Umujyi wa Kigali mu marushanwa yo ku rwego rw’igihugu uzahagararirwa n’amashuli atanu (5) ariyo Green Hills yabaye iya Mbere, LNDC yabaye iya kabiri, GS APE Rugunga, Kagarama Secondary school na College St Andre. Kuri aya haziyongeraho Lycee de Kigali kuko umwaka ushize yageze mu cyiciro cya nyuma.

Uretse amashuri yisumbuye, hanateganyijwe amarushanwa nk’aya hagati y’amashuri makuru na za Kaminuza zo mu Rwanda amarushanwa azaba kuwa gatandatu tariki ya 14 Nzeli 2013 nyuma hagategurwa amahugurwa azarangira amashuri ahagarariye Intara arushanwa kugeza havuyemo aba mbere mu gihugu.

Iri rushanwa rikazasozwa kuwa 29 Nzeli 2013.

Aya marushanwa ari kuba ku nshuro ya Kabili, yateguwe na Rwanda Inspiration Back Up ifatanyije na MINEDUC, MYICT, WDA, Imbuto Foundation, RDB, RGB. NYC n’abandi, akaba aterwa inkunga na BK, Coca Cola, SHF, EAP n’abandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages