00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Ihuriro ry’abashakashatsi mu by’ubukungu ryakiriye n’abanyeshuri mu kubakarishya

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 18 July 2017 saa 08:52
Yasuwe :

Ihuriro ry’abashakashatsi mu bijyanye n’ubukungu EPRN (Economic Policy Research Network Rwanda) rihuza abashakashatsi bo muri kaminuza, abigenga, abo mu bigo bya Leta n’abo mu miryango mpuzamahanga, ryahaye ikaze abanyeshuri biga ibijyanye n’ubukungu kugira ngo bakurane gukunda ko ubushakashatsi aribwo busubiza ibibazo by’igihugu.

Iri huriro ryashinzwe hagamijwe guhuza abashakashatsi ngo bakorere hamwe bamenyane, bunganirane mu bushakashatsi bwabo kuko ari bwo inzego zifata ibyemezo zishingiraho mu kugena ibikorwa mu iterambere ry’igihugu.

Ubwo hagaragazwaga ibyo iri huriro ryagezeho mu mezi atandatu ya mbere ya 2017 ku banyamuryango baryo, hagaragaye ko kuva ryashingwa mu 2008, muri uyu mwaka aribwo ryabashije kwinjizamo abanyeshuri baba abakiri kwiga mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya kaminuza kugira ngo na bo bazakurane umuco wo gukora ubushakashatsi.

Umuhuzabikorwa wa EPRN, Kwizera Seth, yatangaje ko nyuma yo gusanga ubuhanga buri mu bashakashatsi bakuze babwigumanira hagati yabo basanze ari byiza no kuzanamo abanyeshuri kugira ngo babigireho banabagire inama y’uburyo bukorwa.

Yagize ati “ Iri huriro rihuza abashakashatsi bari mu bijyanye n’ubukungu ndetse n’ibindi bijyana na bwo, dukorana cyane n’abashakashatsi b’inararibonye , bashobora gukora ubushakashatsi bwiza bugashingirwaho n’inzego za politiki zifata ibyemezo."

Yakomeje agira ati "Twahisemo ko twakorana n’abashakashatsi bakiri batoya duhereye ku bakiri muri za kaminuza. Hari amahirwe babifitemo nk’abantu bifuza kuzaba abashakashatsi bakiri ku ntebe y’ishuri."

Abanyeshuri bari muri iri huriro bazajya bungukiramo guhabwa ubufasha bwo kubona aho bimenyerereza akazi.

Irakunda Patrick umwe mu banyeshuri bitabiriye bwa mbere ihuriro rya EPRN yatangaje ko yishimiye kuba yabonye abantu bamurusha ubumenyi ashobora kwigiraho.

Umushakashatsi wigenga mu by’ubukungu, Kabanda Emmanuel, yatangaje ko kuba abashakashatsi bahuzwa bakagira ibyo bungurana ubwabo bitaba bifite akamaro baramutse nta bandi babisangira.

Ati “ Hari ibyo dufashanyamo nk’abashakashatsi ubwacu ariko hari n’ibyo twafasha abakiri bato bakizamuka.”

Yakomeje avuga ko nk’abashakashatsi bigenga iyo batsindiye amasoko mu bushakashatsi bizajya bibafasha gukoreshamo abanyeshuri nk’abanyabiraka bakaba barimo kwiga bakanunguka mu buryo bw’amafaranga.

Ihuriro ry’abashakashatsi mu by’ubukungu rigizwe n’abasaga 1040, ryatangiye mu 2008, rimaze gufasha abashakashatsi bo mu Rwanda gusohora ubushakashatsi bwabo ku rwego mpuzamahanga ndetse n’ubundi bukamenyekana mu gihugu, mu gihe bamwe mbere babukoraga bakabubika ntibukoreshwe.

Abanyeshuri biga iby'ubukungu n'ibijyanye nabwo bemerewe kwinjira mu ihuriro ry'abashakashatsi
Abashakashatsi na bo bishimiye ko bazajya babafasha gukuza ubumenyi bwabo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages