Ni amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu abanyerondo bafashe umugore wacuruzaga mu buryo butemwe i Nyabugogo bamushyira mu modoka, abaturage bayitera amabuye.
Ni amashusho yavuzweho n’abantu benshi bamwe banenga uburyo abanyerondo bitwara iyo bagiye gufata aba bacuruza mu buryo butemewe, abandi bagaragaza ko n’aba bacuruzi bakwiriye gukurikiza amabwiriza yashyizweho.
Nk’uwitwa Richard Kwizera yagize ati “Abacuruzi bo mu Nkundamahoro - Nyabugogo nta mikino bagira! Dore ibyo bakoreye Abanyerondo!! Nyamara ibi bintu nibidasubirwamo ngo bikosorwe, hazavamo ikindi kintu gikomeye. Uburyo abanyerondo na za DASSO bafatamo abazunguzayi, nta bunyamwuga buba burimo. Uzi ko bafata umubyeyi bakamukurubana, bakajugunya muri pick up nk’abajugunya umufuka w’ibishingwe.”
Ubu butumwa buherekejwe n’amashusho agaragaza abaturage batera amabuye abanyerondo, bari batwaye bamwe mu bacuruzi bacuruzaga mu buryo butemewe, bwavuzweho n’Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, agaragaza ko bagiye gukurikirana iki kibazo.
Ati “Murakoze kugaragaza iki kibazo. Umujyi wa Kigali urakurikirana uko uyu ukora ubucuruzi butemewe yafashwemo, ahabayemwo amakosa hakosorwe, abakwiriye guhanwa babihanirwe. Ku rundi ruhande, tuributsa abakora ubuzunguzayi ko ubu bucuruzi butemewe.”
Ntirenganya yavuze ko “inzego z’ibanze zizahozaho mu bugenzuzi zikora bwo guca ubu bucuruzi burundu, ababukora bazakomeza gukangurirwa kubireka, bashake imirimo yemewe n’amategeko, ndetse igihe cyose bishoboka bafashwe kubona iyo mirimo yemewe n’amategeko bashobora gukora.”
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali yibukuje Abanyakigali ko buri wese yagira uruhare mu mutekano n’ituze by’uyu mujyi, akora ibikorwa byemewe n’amategeko.
Yibukije ko imikorere yose inyuranya n’amategeko ari yo itera akajagari n’umutekano muke, kandi ibyo ntibyakwihanganirwa.
Ati “Ikindi kandi, turasaba Abanyakigali gukomeza kubaha inzego ziturindira umutekano mu nzego zose. Ibikorwa by’urugomo bikorerwa izi nzego ntabwo bizihanganirwa, kandi uwo bizagaragaho azabihanirwa.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!