Byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Mata 2020 mu Karere ka Kicukiro.
Amakuru IGIHE ifite nuko haguyemo umuntu umwe wari ucunga ibyo imodoka itwaye, naho umushofeiri arakomereka.
Iyo modoka yavaga mu karere ka Nyagatare isubiye ku ruganda rwa Bralirwa mu karere ka Rubavu.
Ababonye iby’iyo mpanuka bavuze ko iyo modoka ya Bralirwa yari itwaye amacupa arimo ubusa yaguye nyuma y’uko umushoferi ananiwe kuyigenzura icy’inyuma kigahengama amacupa agasandara mu muhanda.
Ababonye iyo mpanuka bavuze ko Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryahise rihagera kugira ngo ayo macupa akurwemo umuhanda wongere kuba nyabagendwa.
Polisi y’u Rwanda imaze igihe ishishikariza abatwara ibiyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda, bakoresha igenzura ry’ibinyabiziga byabo, kwirinda umuvuduko ukabije, kubahiriza ibyapa, kwirinda gutwara banyoye inzoga, kuvugira kuri telefone batwaye n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO