Uyu munsi wizihizwa muri Kiliziya Gatolika, warenze imbibe uhinduka uw’abayoboke bayo n’abo mu yandi madini guhera ku basore n’inkumi bakirambagizanya kugera ku bashinze ingo, bongera kwerekana urukundo mu buryo bwihariye.

Kuri uyu munsi abantu benshi bahitamo guha abakunzi babo impano nk’ikimenyetso cy’uko babahoza ku mutima, byaba akarusho bagasohokera ahantu bagasangira amafunguro, ibinyobwa, bagasangira ibyishimo muri rusange.

IGIHE yazengurutse mu mujyi wa Kigali mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, aho imyiteguro ari yose haba ku bantu baguze impano z’abakunzi babo cyangwa se abacuruzi bashyizeho amaduka yihariye y’impano za Saint Valentin.

Mu maguriro manini (Super Market) ahasanzwe hacururizwa imitako itandukanye bongeyemo indabo z’umutuku, impapuro zanditseho amagambo y’urukundo n’izindi mpano umuntu ashobora guha umukunzi we.

By’umwihariko mu bice bitandukanye ku nkengero z’imihanda hashinzwe amahema yagenewe gucururizwamo impano zo ku munsi wa Saint Valentin.

Ihema rimwe mu yo twagezeho riri imbere ya Kigali City Tower niryo ryari ririho abakiriya benshi, gusa abaguraga bari mbarwa.

Umwe mu bacuruzi witwa Bizimana Samuel, yabwiye IGIHE ko abaguzi b’impano za Saint Valentin bataraba benshi.

Ati “Uyu munsi ntabwo abakiriya baraza neza, tuba twateguye izi mpano kugira ngo babone ko zihari ariko umunsi w’ejo bazagura turabyizeye.”

Jyamubandi Deo, umugabo umaze igihe gito arushinze, we yavuze ko umunsi nk’uyu ari uwo kuvomerera urukundo rwe n’umugore we.

Ati “Ntabwo nkiri kurambagiza ariko urukundo uhora uruvomerera. Naje kumugurira impano, ntabwo ndayibona ariko uko imeze kose iraza kumushimisha.”

Hari bamwe bavuga ko abacuruza ibikunze gutangwamo impano ibiciro babihanitse nk’aho isaha yaguraga amafaranga ibihumbi bine yageze ku bihumbi batandatu, ndetse n’imyenda ifite amabara y’umutuku n’umukara ikaba yihagazeho.

Mu kwizihiza uyu munsi kandi hateguwe ibitaramo by’abahanzi n’iminsi mikuru itandukanye, mu gufasha abakundana kwizihiza uyu munsi.

Umunsi wa Saint Valentin ukomoka kuri Padiri Valentin w’i Roma, ku ngoma y’umwami w’abami Claude, Roma yari mu ntambara maze afata icyemezo ko nta musirikari uzongera gushaka, kuko abamaze gushyingirwa bangaga kujya ku rugamba kubera imiryango yabo. Valentin we yakomeje gusezeranya rwihishwa abakundana, harimo n’abasore b’abasirikare.

Byaje kumenyekana ibukuru n’uko arafungwa, anyongwa tariki 14 Gashyantare, aza kugirwa umurinzi w’abakundana.

Abiganjemo igitsina gore nibo babanje kugura impano
Abiganjemo igitsina gore nibo babanje kugura impano
Babanzaga gushishoza ngo bagure impano nziza
Babanzaga gushishoza ngo bagure impano nziza
Hamwe abakiriya bari bataratangira kuza
Hamwe abakiriya bari bataratangira kuza
Indabo zitukura ubu ni imari ishyushye
Indabo zitukura ubu ni imari ishyushye
Yaguze igipupe kugira ngo azagihe umukunzi we
Yaguze igipupe kugira ngo azagihe umukunzi we

Amafoto: Niyonzima Moise