Inzoga yitwa Siriduwiri kuri ubu iravuvugisha bamwe mu bayinywa amangambure kubera ubukana bwayo, ndetse no kuba bamwe mu bayinywa batabasha kwigenzura.
Ibi byemezwa n’abakobwa ba biri aho kuwa Gatandatu Tariki ya 22 Kamena bayinywereye umusubizo, dore ko bavangaga na Primus, bikaza gutuma basinda nkuko bo ubwabo babyemeza, ubwo bari bari muri kamwe mu tubari gaherereye mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Remera.
Umwe muri aba bakobwa utarashatse ko amazina ye ajya ahagaragara, avuga ko kuwa Gatandatu we na mugenziwe banyweye izi nzoga ndetse bigeza ubwo we akuramo imyenda yari yambaye hasi agenda yambaye abakabutura gato k’imbere. Kuri ubu ariko avuga ko yazinutswe atazongera kunywa uru ruvange rw’inzoga bene aka kageni .
Nubwo aba bakobwa bahamya ko banyweye bikabije, abaturage batuye mu Murenge wa Remera ahitwa mu Migina, bavuga ko ingeso y’ubusinzi bayimenyereye. Umwe muri bo waganiriye na IGIHE yavuze ko kenshi iyo abakobwa cyangwa indaya zituye muri uyu murenge zinyweye "Siriduwiri" cyangwa "Suzi" zizivanga na Primus, cyangwa n’izindi nzoga zose z’ifuro bakunze gusinda ndetse bakambara ubusa.
Nk’uko uyu mukobwa utarashatse kwivuga izina wari wasomyeho bigaragara yatangarije IGIHE yagize ati “Guhera none si nzongera kunywa inzoga, kuko sinarinzi ko nambaye ubusa, gusa ubu bimpaye isomo ryo kutavanga inzoga”.
Yakomeje avuga ko impamvu aretse inzoga ari uko yagiye ahantu hareshya n’ibirometero bitatu yambaye ikabutura y’imbere gusa.
Naho umukobwa bari basangiye we yatangarije IGIHE ko impamvu banywa inzoga nyinshi kandi bazivanga, ari kugirango biyibagize ubuzima bubi banyuzemo cyangwa ubwo barimo.
Ingingo ya 599 yo mu gitaro cy’amategeko ahana y’u Rwanda, iviga ko umuntu wese usinda ku mugaragaro, mu muhanda, mu kibuga, mu nzira, mu kabari, mu nzu y’imikino cyangwa ahandi hose hateranirwa, ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugeza ku mezi abiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Iyo nyir’akabari n’abakozi be bemeye kwinjiza mu kigo cyabo abantu bigaragaraho ko basinze ku buryo bukabije bakabaha ibisindisha, bahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugeza ku mezi abiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Foto: Hakizimana T.



















TANGA IGITEKEREZO