00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: IPU izahosha ite ibibazo by’intambara n’amakimbirane byananiye LONI?

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 12 October 2022 saa 08:11
Yasuwe :

Uko bucyeye n’uko bwije ibibazo by’umutekano mucye, iterabwoba, amakimbirane n’intambara birushaho kuyogoza isi. Inama ya 145 y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi, IPU iteraniye i Kigali, mu byo izasuzuma harimo ibibazo nk’ibyo by’umwihariko intambara yo muri Ukraine.

Biteganyijwe ko itsinda ryashyizweho na IPU ryasuye ibihugu byombi mu rwego rwo gusesengura imiterere y’intambara rizatanga raporo ku bagize Inteko Rusange i Kigali aho bishoboka ko hazagira ibindi byemezo bifatwa.

Nubwo bimeze bityo ariko hari abakeka ko imyanzuro nk’iyo itagira ibyo ihindura nk’uko Umuryango w’Abibumbye na wo utaragira ibyo ukemura kuri iyi ntambara nyamara rwakabaye urwego rufite imbaraga zirenze iz’inteko zishinga Amategeko.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri nyuma y’ifungurwa ku mugaragaro ry’ibikorwa by’Inama ya 145 ya IPU, habajijwe akarusho uyu muryango uzagira ku bibazo nk’ibyo.

Perezida wa IPU yavuze ko byanze bikunze Inteko Zishinga Amategeko zishobora gukora ikinyuranyo kuko abagize inteko, umunsi ku munsi bavugana n’abantu bo mu byiciro bitandukanye bafata ibyemezo.

Yavuze ko niba bikorwa ku rwego rwa buri gihugu no ku rwego mpuzamahanga bishoboka.

Ku bijyanye n’intambara yo muri Ukraine, ibihugu bifite aho bihagaze ariko ngo abitabiriye iyi nama bazaganira bumve uruhande rwa buri wese hanyuma hafungurwe ibiganiro.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yavuze ko inkomoko y’amakimbirane n’intambara ari imiyoborere mibi

Nk’uko Inteko Zishinga Amategeko ku Isi hose zifite inshingano zo gushyiraho amategeko no kumenya no kugenzura ibikorwa bya guverinoma mu izina ry’abo bahagarariye, hazarebwa niba politiki n’amabwiriza byashyizweho bikorwa uko bikwiye ndetse hazabeho no kubaza abo bireba.

Umunyamabanga Mukuru wa IPU, Martin Chungong na we yahamije ko inteko zishobora kuzana ikinyuranyo bitewe n’imiterere kamere yazo, kuba zifite ububasha bwo kugaragaza uko zumva ibintu binyuranye n’uko za guverinoma z’ibihugu zibyumva n’ububasha bwo kuzibaza ibyo zikora ku rwego mpuzamahanga.

Yatanze urugero ko IPU yamaganye ibyo u Burusiya bwakoze byo kwiyomekaho uduce twa Ukraine isaba Guverinoma y’u Burusiya kudasinya yemeza ko utwo duce tuyomekwaho.

Itangazo rya IPU ryasohotse ku wa 1 Ukwakira rigira riti “Dushyigikiye kandi turi ku ruhande rumwe n’urw’Umuryango w’Abibumbye nk’uko Umunyamabanga Mukuru wawo, Antonio Guterres yabigaragaje yamagana igikorwa cy’u Burusiya cyo kwiyomekaho uturere twa Ukraine (Donetsk, Kherson, Luhansk na Zaporizhzhia) ni uturere tw’igihugu gifite ubusugire.”

“Iki gikorwa kinyuranyije n’amahame mpuzamahanga agenga ibyo kutavogerwa kw’imipaka izwi ya buri gihugu. Ukwiyomekaho kunyuranyije n’amahame ya IPU yo kwimakaza amahoro, demokarasi n’iyubahirizwa ry’amategeko.”

IPU yahamagariye ibihugu binyamuryango n’Inteko zishinga Amategeko hirya no hino ku Isi kwamagana uko kwiyomeka kutubahirije amategeko.

IPU yasabye inteko zose ku Isi gushaka uko intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yahosha binyuze mu nzira z’ibiganiro. Impande zombi zihanganye kandi zasabwe guhagarika igikorwa cyose gishobora gutuma amakimbirane afata indi ntera.

Umunyamabanga Mukuru wa IPU, Martin Chungong yahamije ko inteko zishobora kuzana ikinyuranyo bitewe n’imiterere kamere yazo
Abitabiriye iyi nama bazagira umwanya wo kuganira ku bibazo bikomereye isi n'uko byabonerwa ibisubizo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages