Ku wa 8 Mutarama 2018, nibwo iyi farumasi yafunzwe. Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Gashumba Diane yabwiye IGIHE ko mu igenzura ryakozwe, basanze bakoresha umukozi utabifiye uburenganzira.
Yagize ati “Twasanze bakoreshamo umukozi utabifitiye uburenganzira, kuko mu mabwiriza yacu farumasi tuyiha umuntu wize ibya Farumasi (Pharmacist ), akaba agomba kuba umukozi uhoraho. Iyo dukoze igenzura tugasanga bakoresha abatarabyize turabahana.”
Minisitiri Gashumba, yakomeje avuga ko amabwiriza agenga farumasi bayazi kandi banayamenyeshwa mbere yo gutangira ahubwo ko babirengaho. Yongeyeho ko hagiye kujyaho ikigo cyihariye kizajya kigenzura abakora mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Atanga inama ku bafite farumasi, Minisitiri Gashumba yagize ati “Ubutumwa twaha abafite farumasi ni uguhesha agaciro umwuga wabo kandi bagaha agaciro ubuzima bw’abanyarwanda kuko guha umuntu umuti ugomba kuba warabyigiye, ntiwabisigira undi udafite ubumenyi nk’ubwawe.”
Urugaga Nyarwanda rw’abahanga mu by’imiti ruheruka gutangaza ko muri za farumasi zo mu Rwanda hari ahagaragaramo abantu batanga imiti kandi batarabyize, barimo abize icungamari, abashinzwe kwakira abakiriya ndetse n’abaforomo bakora ako kazi, bakavuga ko biterwa n’uko ba nyiri farumasi bazishinga ntibazihoremo umunsi ku munsi, bagahitamo kwihera abandi akazi batitaye ku bumenyi bwabo.
Ingingo ya 32 y’Itegeko rigenga imicungire n’igenzura ry’ibiribwa n’imiti, ivuga ko nta muti wanditse ku rupapuro mpeshamuti ushobora gutangwa bidahagarariwe n’umuntu ubyemerewe.



















TANGA IGITEKEREZO