00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Ubutekamutwe bukomeje kwiyongera

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 6 July 2013 saa 12:46
Yasuwe :

Mu mujyi wa Kigali hamaze kwaduka abasore biyita ba Lokodifensi, bagafata abagore bacururiza mu muhanda bakabacuza utwabo, bagahita bakizwa n’amaguru.
Ku wa gatatu nimugoroba, abagabo babiri bahuye n’uruva gusenya, ubwo bakubitwaga n’abagore batatu. Abo bagabo bigize aba Lokodifensi bashaka kwambura abo bagore ibyo bacuruza, bitwaje ko babicururiza mu kajagari.
Uko bukeye n’uko bwije mu mujyi wa Kigali abatekamutwe bakomeza kwiyongera mu nzira nyinshi zitanduganye. Nyuma yaho hamaze (…)

Mu mujyi wa Kigali hamaze kwaduka abasore biyita ba Lokodifensi, bagafata abagore bacururiza mu muhanda bakabacuza utwabo, bagahita bakizwa n’amaguru.

Ku wa gatatu nimugoroba, abagabo babiri bahuye n’uruva gusenya, ubwo bakubitwaga n’abagore batatu. Abo bagabo bigize aba Lokodifensi bashaka kwambura abo bagore ibyo bacuruza, bitwaje ko babicururiza mu kajagari.

Uko bukeye n’uko bwije mu mujyi wa Kigali abatekamutwe bakomeza kwiyongera mu nzira nyinshi zitanduganye. Nyuma yaho hamaze iminsi haharawe ingeso y’ubutubuzi ubu abacururiza mu nzira baravuga ko muri iki gihe abatekamutwe baharaye gutuburira abacuruzi bo bita abacururiza mu kajagari, bigize aba Lokodifensi cyangwa Polisi kugira ngo babambure ibyo bacuruza.

Iki gikorwa kikaba cyongeye kugaragara mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ku wa 5 Nyakanga, ahitwa Kumuteremuko haruguru ya Gereza nkuru ya Kigali, ubwo abagabo babiri bigize ba Lokodifensi bakubiswe n’abagore batatu.

Gusa nk’uko aba bagore batatu batangarije IGIHE bavuga ko atari rimwe cyangwa kabiri aba bagabo bari baje kubambura bakora iki gikorwa bitwaje ko ari abashinzwe umutekano kandi ari abatekamutwe.

Bernard ukora akazi k’ubucuruzi mu mujyi wa Kigali yagize ati “Bariya n’abatekamutwe rero twari tumaze iminsi tubigaho, urabona ko twabasabye ibyangombwa baraanga, tubabwiye ko dushaka ko bahamagara imodoka ya Polisi “Pandagari” bata ibintu hasi bariruka.”

Na ho Liliane na we ucururiza mu nzira yagize ati “njye ncuruza inkweto ariko bariya bagabo uko ari babiri bamaze kudutesha umutwe birenze urugero. Ejobundi baraje tubaha amafaranga 500, bavuga ko babuze itabi ryo kunywa none urabona ko yari amaze gutwara inkweto zose zanjye kandi koko mu by’ukuri atari ba Lokodifensi. Nuko natwe tutabaye abana kuko twamaze kumenya ko ari abatekamutwe iyo tubareka bari kuba babijyanye.”

Gusa n’ubwo gucururiza mu kajagari mu mujyi wa Kigali bitemewe, abaturage bakora uwo mwuga mu buryo butemewe, barasaba ko nibura abashinzwe kubahanira icyo cyaha bari bakwiye kugira imyenda ibaranga, kuko kenshi bamburwa ibyabo n’abantu batazi ndetse ntibamenye n’irengero ryabyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages