Uyu musenateri ari mu bitabiriye inama y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku isi (Inter-Parliamentary Union: IPU) irimo kubera i Kigali kuva ku wa 11 Ukwakira 2022.
Ni inama yiga ku ruhare rw’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo nka moteri y’iterambere n’amahoro arambye. Icyakora ibibazo by’intambara yo muri Ukraine biri mu byaganiriweho n’abagize Inteko ku munsi wa gatatu w’inama.
Bamwe bagaragaje ko iyi ntambara inyuranyije n’amahame mpuzamahanga yo kutavogera ubusugire bwa buri gihugu byongeye kuba u Burusiya buherutse kwemeza ko uturere tune twa Ukraine twometswe ku Burusiya ari irindi kosa ridakwiye kwihanganirwa.
Mu mwanya wo kungurana ibitekerezo, abafashe ijambo basabye ko IPU hamwe n’Umuryango w’Abibumbye byagira icyo bikora kugira ngo impande zihanganye zibashe gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro.
Senateri Konstantin Kosachev wo gusobanura ibyo yise ko abitabiriye iyi nama bumva nabi ku byerekeye intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine.
Yavuze ko Kenya hamwe n’ibindi bihugu byinshi mu byitabiriye inama bifite imyumvire ko u Burusiya bwateye Ukraine nk’uburyo bwo kwigira igihangange no kugarura ‘ubwami’ nk’uko iki gihugu cyahozemo ibyo atari ukuri.
Ati “ Ntabwo ari byo, mu by’ukuri u Burusiya ntabwo bugambiriye kugarura ubwami, u Burusiya ntibukeneye gutegeka isi.”
Uyu musenateri yakomeje avuga ko mu Burusiya habarizwa abantu bo mu bihugu n’amoko atandukanye bigera kuri 200 bavuga indimi zirenga 300 ariko ko nta n’umwe urashaka kuva mu Burusiya kubera ko babaho mu mutekano wuzuye.
Ibyo ngo bitandukanye n’ibiba mu bihugu byahoze ari iby’Ubumwe bw’Aba-Soviet aho benshi baba bashaka kuva kuko bumva nta mutekano bahafite bikaba ari na byo byabaye muri Ukraine.
Senateri Kosachev yavuze ko intambara ya gisivile muri Ukraine yatewe n’uko mu 2014 ibihumbi by’abenegihugu byanze kwemera ubutegetsi bunyuranyije n’itegeko nshinga.
Ati “Icyo u Burusiya bwakoze ibintu bimaze gukomera bwagerageje gufasha Ukraine kugarura ubusugire bw’igihugu binyuze mu gutegura amasezerano y’amahoro. Icyo Ukraine yakoze ni uko yanze kubahiriza ayo masezerano.”
Yavuze ko kuva mu 2014 kugeza mu 2022 abaturage bagera ku 6000 biciwe mu Burasirazuba bw’Amajyepfo ya Ukraine naho abasaga miliyoni imwe biyemeza guhungira mu Burusiya.
Ati “Twagerageje kubwira Ukraine guhagarika iyo ntambara ariko nta n’umwe wigeze ubyumva, muri iyi myaka umunani twagerageje gushaka ibisubizo bya politiki ariko Ukraine inangira kuvugana n’abaturage bayo.”
U Burusiya nk’igihugu cyanyuze mu makimbirane nk’ayo uburyo bwo gukoresha intwaro ntibwatanze igisubizo byatumye buhindura icyerekezo hakoreshwa ibiganiro nk’uko yakomeje asobanura.
Ibyo ngo bitandukanye n’uko muri Ukraine byagenze kuko yanze kuganira n’abo mu Burasirazuba bw’Amajyepfo, ikaba ari yo mpamvu miliyoni z’abaturage bafashe umwanzuro wo gutera umugongo iki gihugu ku bwo kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, agaciro , akarere, idini, ururimi n’umuco byabo.
“Ni na ho havuye icyemezo cy’uko uturere tune twakoze referendum yo kwitandukanya na Ukraine, si icyemezo cy’u Burusiya. Kiriya ni icyemezo cy’abantu batuye hariya.”
Yongeyeho ati “Ndabizi ko uko mbisobanuye butandukanye n’uko Abanya-Ukraine bari hano n’ababashyigikiye babyumva. Buri wese muri mwe ahamagariwe kujya mu karere k’intambara, mushobora kujya muri Crimea, Donetsk, Luhansk mukavugana n’abaturage hariya ariko Ukraine ntizabyemera ku mpamvu z’uko idashaka ko mumenya ukuri ariko twe tuzi ukuri, ubwo ni bwo buryo twakoresheje ngo dutabare abaturage.”





Ibitekerezo 0