Byatangajwe kuri uyu wa 3 Ukwakira 2019 n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Dr Ndayisaba Fidèle, ubwo hamurikwaga ubushakashatsi ku miterere y’ihakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bikorerwa mu mahanga n’ingamba zabifatirwa.
Ubu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena, bwagaragaje ko muri rusange abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe mu mahanga biganjemo abantu ku giti cyabo, imiryango, abanyamadini, imiryango mpuzamahanga n’abanyapolitiki.
Bugaragaza ko abahakana bakanapfobya akenshi banga gukoresha ijambo Jenoside yakorewe Abatutsi nkana, bigatuma abantu badasobanukirwa akarengane Abatutsi bakorewe, bakanakwiza urujijo mu bantu ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bunagaragaza ko hari abadatobora ngo bavuge ko Jenoside yabayeho kandi hari ibimenyetso bigaragara birimo kugura intwaro zifashishijwe, gutoza interahamwe n’ibindi, gushaka kwerekana ko Jenoside ivugwa gusa n’abari ku butegetsi, n’abaterura ngo bahakane ko Jenoside yabaye ariko bakayishakira ibindi bisobanuro.
Hari n’abandi bashaka gukinga ibitambaro mu ndorerwamo z’ubutabera, bagerageza gushaka ubushuti mu nzego z’ubutabera mpuzamahanga kugira ngo zibarengere.
Abakoze ubwo bushakashatsi bagaragaza ko kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bikeneye ubufatanye bw’abanyarwanda n’amahanga, bw’igihugu n’abafatanyabikorwa harimo n’abanyamadini, kwifashisha inyandiko zivuguruzwa izikoreshwa n’ababikora n’ibindi.
Ndayisaba yavuze ko izo ngamba nk’uko n’ubundi zisanzwe zigaragaza ari ingenzi kuzishyira mu bikorwa ariko by’umwihariko ubufatanye bwa Leta n’amadini hakirimo ingorane kuko amwe arimo Kiliziya Gatolika ataragaragaza uruhande aherereyeho.
Ati “Ni byiza gukoresha imbaraga z’imiryango ishingiye ku myemerere ifite mu mahanga ariko hari igikwiriye kurebwaho. Nk’aho abapadiri, hari n’abapasitori n’abari mu yandi madini harimo n’abagiye bavugwamo hano baracyakora kandi kugira ngo bakore ni uko kiliziya y’ibihugu baturukamo ibaha uburenganzira kugira ngo bakorere muri diyoseze barimo.”
Mu bihayimana bakekwaho ibyaha bya Jenoside bakidegembya harimo nka Padiri Wenceslas Munyeshyaka ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari muri Paruwasi Sainte Famille i Kigali uba mu Bufaransa, wanashyiriweho impapuro zisaba kumuta muri yombi.
Uyu ni umwe mu bihayimana bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ukomeje kunywana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu munsi ishize yagaragaye mu ruhame muri misa yo gusabira umwanditsi akaba n’umunyamakuru Pierre Péan uzwiho kuyihakana.
Ndayisaba yavuze ko Kiliziya n’izindi nzego z’amadini nk’abafatanyabikorwa ba Leta bakwiye kwicara hamwe na Leta, bagashaka imizi y’impamvu zituma itagaragaza uruhare rwayo mu gukumira ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Byibura abari abanyapolitiki bagize uruhare muri Jenoside banayihakana abo ntabwo bakiri abakozi ba Leta hano ariko aba baracyari abakozi bari mu nzego za Kiliziya kandi bemererwa gukora. Ntekereza ko nka Leta dukwiriye kubivuganaho nta mbereka nibura Kiliziya ibafatire ibyemezo.”
Yakomeje agira ati “Tukamenya ko bitandukanyije nabo, banasabe mu nzira bicamo kugira ngo bafatirwe ibyemezo, niba babaye abatannye bataye umurongo, bimenyekane ko batandukanye ariko batakigengwa n’itegeko ry’ibigo dukorana hano mu gihugu.”
Muri Werurwe 2017, Papa Francis yasabiye Kiliziya ndetse n’abayigize imbabazi ku Mana kubw’uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Itangazo ryaturutse i Vatikani rigaragaza ko yicishije bugufi, Papa Francis yasabye "Imana imbabazi ku byaha ndetse no gutsindwa kwa Kiliziya n’abayo bose barimo n’abihaye Imana batwawe n’urwango ndetse n’ubugizi bwa nabi, bagaca ukubiri n’inshingano zabo z’iyogezabutumwa" mu byabereye mu Rwanda.”
Nubwo imbabazi zasabwe, imiryango irengera abacitse ku icumu rya Jenoside bakunze kuyishinja ko ntacyo Kiliziya yakoze ku gutanga bamwe mu bihayimana bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa abashinjwa kuyihakana no kuyipfobya.



















TANGA IGITEKEREZO