00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kim Jong Un yongeye kwemezwa nka Perezida wa Koreya ya Ruguru

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 23 March 2026 saa 09:15
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko muri Koreya ya Ruguru yongeye kwemeza Kim Jong Un nka Perezida w’icyo gihugu.

Byatangajwe n’Ikinyamakuru cya Leta, KCNA, cyagaragaje ko Kim Jong Un yemerejwe mu nama yahuje Inteko Ishinga Amategeko ya Koreya ya Ruguru izwi nka Supreme People’s Assembly.

Ni amatora yabaye ku wa 22 Werurwe 2026, nyuma y’ukwezi kumwe Kim Jong Un yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka ry’Abakozi riri ku butegetsi.

Ubusanzwe Supreme People’s Assembly ni urwego rukora nk’Inteko Ishinga Amategeko muri Koreya ya Ruguru kuko rutora, rukanemeza amategeko, ingengo y’imari ndetse n’abayobozi bakuru barimo n’Umukuru w’Igihugu.

Inteko Ishinga Amategeko ya Koreya ya Ruguru iterana nyuma ya kongere y’Ishyaka riri ku butegetsi (Workers’ Party of Korea), kugira ngo ibyemezo byafashwe n’iri shyaka bishyirwe mu mategeko.

Ku munsi wa mbere w’iyo nama yari iteranye ku nshuro ya 15, Kim Jong Un yahise yongera gutorerwa kuyobora igihugu.

Bivugwa ko kongera kwemezwa nka Perezida byari bigamije gusubiza ibyifuzo by’abaturage bifuza ko akomeza kubayobora.

Kim Jong Un yatangiye kuyobora Koreya ya Ruguru mu Ukuboza mu 2011, nyuma y’urupfu rwa se, Kim Jong-il. Bivugwa ko uyu mugabo azasimburwa ku butegetsi n’umukobwa we, Kim Ju Ae.

Kim Jong Un yongeye kwemezwa nka Perezida wa Koreya ya Ruguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages